Chorale de Kigali ifite igitaramo mu mpere z’iki cyumweru yashimiye Madamu Jeannette Kagame waje mu gitaramo cyabo giheruka, ikavuga kandi ko yizeye kuzongera kumubona muri iki kigiye kuba.
Iki gitaramo cyiswe ‘Voices in Harmony Concert’ kizaba kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025 muri Kigali Universe iherereye mu Mujyi rwagati.
Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yavuze ko atabona amagambo ashimira Madamu Jeannete Kagame waje mu gitaramo cyabo cy’ubushize cyabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2024.
Yagize ati “Kubona umuryango w’Umukuru w’Igihugu uza mu gitaramo, uwo ari we wese yakumva uko twabyishimiye, gusa uko tubyakira bitwereka ko ibyo dukora abantu babikunda, turabibona haba mu kiliziya, haba mu bitaramo turabibona ko badukunda kubona bigera no mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu bakabikunda, nta n’amagambo yo kubivuga mfite.”
Yakomeje avuga ko iyi Korale ymushimiye Madamu Jeannette Kagame, kandi ko bizeye ko no mu gitaramo bari gutegura, na bwo azakitabira kandi ko byazongera kubanyura.
Ati “Twaranamushimiye na we ubwe arabizi, n’uburyo twamutumiye, ahubwo turatekereza ko ubutaha bazaza bose abo mu rugo, kuko tuba twumva twategura ikintu buri wese yakunda muri iki Gihugu.”
Iki gitaramo Chorale de Kigali igiye ku gikora, kuri mu rwego rwo kwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuziki uba buri mwaka taliki 21 Kamena, aho iyi korale ivuga ko abazakitabira bazamenyeramo amateka y’umuziki w’umwimerere.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10