• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Chorale de Kigali yizeye kuzongera kubona Madamu Jeannette Kagame mu gitaramo cyayo

radiotv10by radiotv10
20/06/2025
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Chorale de Kigali yizeye kuzongera kubona Madamu Jeannette Kagame mu gitaramo cyayo
Share on FacebookShare on Twitter

Chorale de Kigali ifite igitaramo mu mpere z’iki cyumweru yashimiye Madamu Jeannette Kagame waje mu gitaramo cyabo giheruka, ikavuga kandi ko yizeye kuzongera kumubona muri iki kigiye kuba.

Iki gitaramo cyiswe ‘Voices in Harmony Concert’ kizaba kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025 muri Kigali Universe iherereye mu Mujyi rwagati.

Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yavuze ko atabona amagambo ashimira Madamu Jeannete Kagame waje mu gitaramo cyabo cy’ubushize cyabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2024.

Yagize ati “Kubona umuryango w’Umukuru w’Igihugu uza mu gitaramo, uwo ari we wese yakumva uko twabyishimiye, gusa uko tubyakira bitwereka ko ibyo dukora abantu babikunda, turabibona haba mu kiliziya, haba mu bitaramo turabibona ko badukunda kubona bigera no mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu bakabikunda, nta n’amagambo yo kubivuga mfite.”

Yakomeje avuga ko iyi Korale ymushimiye Madamu Jeannette Kagame, kandi ko bizeye ko no mu gitaramo bari gutegura, na bwo azakitabira kandi ko byazongera kubanyura.

Ati “Twaranamushimiye na we ubwe arabizi, n’uburyo twamutumiye, ahubwo turatekereza ko ubutaha bazaza bose abo mu rugo, kuko tuba twumva twategura ikintu buri wese yakunda muri iki Gihugu.”

Iki gitaramo Chorale de Kigali igiye ku gikora, kuri mu rwego rwo kwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuziki uba buri mwaka taliki 21 Kamena, aho iyi korale ivuga ko abazakitabira bazamenyeramo amateka y’umuziki w’umwimerere.

Chorale de Kigali ni imwe muri Korali zikunzwe na benshi mu Rwanda

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 18 =

Previous Post

Amakuru agezweho: Umunyapolitiki Ingabire Victoire yatawe muri yombi hatangazwa n’impamvu

Next Post

Uko imirwano yifashe hagati ya Israel na Iran n’icyo impande zombi zivuga

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Uko imirwano yifashe hagati ya Israel na Iran n’icyo impande zombi zivuga

Uko imirwano yifashe hagati ya Israel na Iran n’icyo impande zombi zivuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.