Umuhanzi Kitoko Bibarwa uri mu bagize abakunzi benshi muri muzika nyarwanda, yatangaje ko nyuma y’imyaka 12 aba hanze y’u Rwanda, agiye kugaruka burundu mu Gihuhu cyamwibarutse, kandi akazakomeza ibikorwa bya muzika.
Kitoko ni rimwe mu mazina aremereye muri muzika nyarwanda byumwihariko mu myaka ya za bibiri na…kubera ibihangano bye byabaga binogeje ugutwi n’ijisho ku bifite amashusho.
Byumwihariko ijwi rye rizwi na buri wese mu ndirimbo ye y’ibihe byose ‘Thank you Kagame’ yakunze kwifashishwa mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame wagiye atangwamo Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Uyu muhanzi Kitoko Bibarwa anaheruka mu Rwanda muri 2017 ubwo yari yaje mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, Kitoko yatangaje ko nyuma y’imyaka 12 yimukiye ku Mugabane w’u Burayi aho yabaga mu Bwongereza, agiye gutaha mu rwamubyaye kuhatura.
Yagize ati “Maze iminsi ndi kubyitegura, ndifuza gutaha, imyaka 12 ni iyo ntaba iwacu. Nkumbuye gukorera umuziki mu Rwanda ariko by’umwihariko hari n’ibikorwa nshaka kuhakorera. Igihe icyo ari cyo cyose mu minsi ya vuba mwakumva natashye.”
Kitoko wari werecyeje mu Bwongereza mu mwaka wa 2013 aho yanakomereje amasomo, akaba amaze kuhagirira impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na Politiki.
Uyu muhanzi avuga ko ubu afite umwanya uhagije, ku buryo no mu gihe atarataha, yiteguye gushyira hanze ibindi bihangano bizanyura abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda muri rusange.
Kitoko Bibarwa wamamaye mu ndirimbo yakoze nk’iyitwa ‘Ikiragi’, na ‘Pole pole’, yanagiye akora izindi nyuma yo kwimukira hanze y’u Rwanda, zirimo iyitwa ‘Tiro’ yaherukaga gushyira hanze na ‘Sibyo yakoranye na Meddy ubu wamaze kwiyegurira indirimbo zihimbaza Imana.
Kitoko wizeza abakunze ibihangano bye ko bagiye kongera kubyumva, ubu yamaze no gushyira hanze irindi ndirimbo yise ‘In love’ yasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
RADIOTV10