• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

radiotv10by radiotv10
20/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Kitoko Bibarwa uri mu bagize abakunzi benshi muri muzika nyarwanda, yatangaje ko nyuma y’imyaka 12 aba hanze y’u Rwanda, agiye kugaruka burundu mu Gihuhu cyamwibarutse, kandi akazakomeza ibikorwa bya muzika.

Kitoko ni rimwe mu mazina aremereye muri muzika nyarwanda byumwihariko mu myaka ya za bibiri na…kubera ibihangano bye byabaga binogeje ugutwi n’ijisho ku bifite amashusho.

Byumwihariko ijwi rye rizwi na buri wese mu ndirimbo ye y’ibihe byose ‘Thank you Kagame’ yakunze kwifashishwa mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame wagiye atangwamo Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Uyu muhanzi Kitoko Bibarwa anaheruka mu Rwanda muri 2017 ubwo yari yaje mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, Kitoko yatangaje ko nyuma y’imyaka 12 yimukiye ku Mugabane w’u Burayi aho yabaga mu Bwongereza, agiye gutaha mu rwamubyaye kuhatura.

Yagize ati “Maze iminsi ndi kubyitegura, ndifuza gutaha, imyaka 12 ni iyo ntaba iwacu. Nkumbuye gukorera umuziki mu Rwanda ariko by’umwihariko hari n’ibikorwa nshaka kuhakorera. Igihe icyo ari cyo cyose mu minsi ya vuba mwakumva natashye.”

Kitoko wari werecyeje mu Bwongereza mu mwaka wa 2013 aho yanakomereje amasomo, akaba amaze kuhagirira impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na Politiki.

Uyu muhanzi avuga ko ubu afite umwanya uhagije, ku buryo no mu gihe atarataha, yiteguye gushyira hanze ibindi bihangano bizanyura abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda muri rusange.

Kitoko Bibarwa wamamaye mu ndirimbo yakoze nk’iyitwa ‘Ikiragi’, na ‘Pole pole’, yanagiye akora izindi nyuma yo kwimukira hanze y’u Rwanda, zirimo iyitwa ‘Tiro’ yaherukaga gushyira hanze na ‘Sibyo yakoranye na Meddy ubu wamaze kwiyegurira indirimbo zihimbaza Imana.

Kitoko wizeza abakunze ibihangano bye ko bagiye kongera kubyumva, ubu yamaze no gushyira hanze irindi ndirimbo yise ‘In love’ yasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 5 =

Previous Post

Hari icyizere abantu bagira ku masezerano y’amahoro ategerejwe hagati y’u Rwanda na Congo?

Next Post

The rise and fall of hustle culture

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.