• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

radiotv10by radiotv10
21/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda banagirana ibiganiro ku ruhare rw’izi nzego bayobora mu gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi.

Amakuru dukesha Sena y’u Burundi, avuga ko Perezida wayo, yakirwe na mugenzi we w’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025.

Sena y’u Burundi yagize iti “Perezida wa Sena Hon. Sinzohagera Emmanuel yahuye na mugenzi we w’u Rwanda ari kumwe na ba Visi Perezida be bombi mu ruzinduko rw’icyubahiro.”

Sena y’u Burundi ikomeza igira iti “Ibiganiro byabo byagarutse ku ruhare rw’izi nzego zombi mu gutsimbataza umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda.”

Sena y’u Rwanda kandi na yo yatangaje iby’uru ruzinduko, aho yavuze ko ukuriye Sena y’u Burundi yakiriwe na Perezida w’iy’u Rwanda.

Ubutumwa bwatanzwe na Sena y’u Rwanda, bugira buti “Uyu munsi Perezida wa Sena François Xavier Kalinda ari kumwe na ba Visi Perezida Nyirahabimana Soline na Dr Mukabaramba Alvera bahuye na Emmanuel Sinzohagera, Perezida wa Sena y’u Burundi. Baganiriye ku mikoranire binyuze muri Dipolomasi y’Inteko.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze iminsi urimo igitotsi, aho kuva mu ntangiro za 2024 iki Gihugu giherereye mu majyepfo y’u Rwanda cyongeye gufata icyemezo cyo gufunga imipaka gishinja iki cy’igituranyi gafasha umutwe wa RED-Tabara urwanya u Burundi, ibirego u Rwanda rwahakanye ndetse n’uyu mutwe ubwawo ubyamaganira kure.

U Burundi na bwo bwakunze guca ruhinganyuma bujya kwifatanya n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi cyari gifite wo guhungabanya u Rwanda, ndetse Perezida Evariste Ndayishimiye ubwe akaba yarakunze gutangaza imbwirwaruhame zibishimangira zirimo n’ubushotoranyi ku Rwanda.

Gusa ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi byari byatangiye, aho muri Werurwe uyu mwaka, Inzego z’iperereza rya gisivile n’irya gisirikare ku mpande zombi, zari zahuriye mu biganiro byabereye mu Ntara ya Kirundo byari byaje bikurikira ibindi byari byabereye mu Rwanda.

Abayobozi kandi bahanye impano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + two =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

Next Post

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.