Umuhanzi Kevin Kade yamaze kuva mu bazasusurutsa abantu mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025, kubera ikindi gikorwa azitabira muri Leta Zunze Ubumwe za America. Bivugwa ko yifuzaga uruhushya ubundi akazaguma muri iri serukiramuco ariko biranga.
Amakuru y’isezera rya Kevin Kade muri MTN Iwacu Muzika Festival 2025, yagiye hanze mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho abareberera inyungu uyu muhanzi bandikiye East African Promoters (EAP), itegura ibi bitaramo, bayimenyesha ko uyu munanzi atakibashije kubyitabira.
Mu mpamvu batanze harimo iz’uko bari mu myiteguro y’ibindi bitaramo byatumiwemo uyu muhanzi Kevin Kade bizabera muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Nkuko bigaragara ku mbuga nkoranyamagaga z’uyu musore, bigaragara ko ari mu batumiwe kuzaririmba muri Rwanda Convention USA izabera muri America tariki 05 Nyakanga 2025, umunsi uhura n’igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival kizabera i Musanze.
Nubwo yari yasinye amasezerano y’ibanze yo kwitabira MTN Iwacu Muzika Festival, Kevin Kade yari atarahabwa amasezerano ya burundu.
Bivugwa ko ibi bitaramo birindwi yagombaga kuzaririmbamo yari kuzahabwa arenga Miliyoni 20 Frw, mu gihe amakuru aturuka muri America avuga ko muri Rwanda Convention USA ashobora kuzahabwa arenga $10,000 (Miliyoni 13 Frw).
Amakuru avuga ko EAP yamenyeshejwe ibiri kuba mbere yuko icyemezo cya nyuma gifatwa, aho aba bareberera inyungu za Kevin Kade basabye uruhushya rwihariye rwo kujya kuririmba muri Rwanda Convention USA, ariko basubizwa ko igihe cyose yahitamo kujya muri America, yahita ava mu bitaramo byose bya MTN Iwacu Muzika Festival.
Mu masaha macye nyuma y’iyo baruwa yandikiwe EAP, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America yasohoye itangazo rigaragaza ko Kevin Kade na Producer Element bongeye kwemezwa nk’abahanzi bazaririmba muri Rwanda Convention USA, nyuma yo guhabwa Visa ku wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025.
Andi makuru avuga ko Kevin Kade yari yaratangiye ibiganiro n’abategura MTN Iwacu Muzika Festival, yakomeje no kugirana ibiganiro n’abari gutegura ibitaramo byo muri Amerika. Uyu musore akimara kubona Visa, nibwo yahise afata umwanzuro ntakuka.
Felix NSENGA
RADIOTV10