• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Andi makuru avugwa ku isezera ry’umwe mu bahanzi bari mu bitaramo ‘Iwacu Muzika Festival’

radiotv10by radiotv10
23/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Andi makuru avugwa ku isezera ry’umwe mu bahanzi bari mu bitaramo ‘Iwacu Muzika Festival’
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Kevin Kade yamaze kuva mu bazasusurutsa abantu mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025, kubera ikindi gikorwa azitabira muri Leta Zunze Ubumwe za America. Bivugwa ko yifuzaga uruhushya ubundi akazaguma muri iri serukiramuco ariko biranga.

Amakuru y’isezera rya Kevin Kade muri MTN Iwacu Muzika Festival 2025, yagiye hanze mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho abareberera inyungu uyu muhanzi bandikiye East African Promoters (EAP), itegura ibi bitaramo, bayimenyesha ko uyu munanzi atakibashije kubyitabira.

Mu mpamvu batanze harimo iz’uko bari mu myiteguro y’ibindi bitaramo byatumiwemo uyu muhanzi Kevin Kade bizabera muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Nkuko bigaragara ku mbuga nkoranyamagaga z’uyu musore, bigaragara ko ari mu batumiwe kuzaririmba muri Rwanda Convention USA izabera muri America tariki 05 Nyakanga 2025, umunsi uhura n’igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival kizabera i Musanze.

Nubwo yari yasinye amasezerano y’ibanze yo kwitabira MTN Iwacu Muzika Festival, Kevin Kade yari atarahabwa amasezerano ya burundu.

Bivugwa ko ibi bitaramo birindwi yagombaga kuzaririmbamo yari kuzahabwa arenga Miliyoni 20 Frw, mu gihe amakuru aturuka muri America avuga ko muri Rwanda Convention USA ashobora kuzahabwa arenga $10,000 (Miliyoni 13 Frw).

Amakuru avuga ko EAP yamenyeshejwe ibiri kuba mbere yuko icyemezo cya nyuma gifatwa, aho aba bareberera inyungu za Kevin Kade basabye uruhushya rwihariye rwo kujya kuririmba muri Rwanda Convention USA, ariko basubizwa ko igihe cyose yahitamo kujya muri America, yahita ava mu bitaramo byose bya MTN Iwacu Muzika Festival.

Mu masaha macye nyuma y’iyo baruwa yandikiwe EAP, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America yasohoye itangazo rigaragaza ko Kevin Kade na Producer Element bongeye kwemezwa nk’abahanzi bazaririmba muri Rwanda Convention USA, nyuma yo guhabwa Visa ku wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025.

Andi makuru avuga ko Kevin Kade yari yaratangiye ibiganiro n’abategura MTN Iwacu Muzika Festival, yakomeje no kugirana ibiganiro n’abari gutegura ibitaramo byo muri Amerika. Uyu musore akimara kubona Visa, nibwo yahise afata umwanzuro ntakuka.

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 5 =

Previous Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Next Post

Digital detox: Can you survive 24 hours without your phone?

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Digital detox: Can you survive 24 hours without your phone?

Digital detox: Can you survive 24 hours without your phone?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.