Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Urugamba rushobora guhindura isura: Iran yateguje America akaga kagiye kuyibaho nyuma yo kuyirasaho ikanigamba

radiotv10by radiotv10
23/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Urugamba rushobora guhindura isura: Iran yateguje America akaga kagiye kuyibaho nyuma yo kuyirasaho ikanigamba
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Leta Zunze Ubumwe za America yifatanyije na Israel, ikagaba ibitero ku bikorwa by’ingufu za Nikeleyeri bya Iran, iki Gihugu cyatangaje ko Amarica yahise yiyongera ku rutonde rw’aho cyemerewe kurasa za misile.

Ebrahim Zolfaqari, Umuvugizi w’Icyicaro Gikuru cya gisirikare cya Iran kizwi nka Khatam al-Anbiya, yagize ati “Bwana Trump, wa munyarusimbi we (the gambler), utangije iyi ntambara, ariko ni twe tuzayirangiza.”

Ebrahim Zolfaqari atangaje ibi mu gihe Isi yose yari itegereje igisubizo cya Tehran ku gitero Leta Zunze Ubumwe za America zagabye ku bikorwa bya Nikeleyeri bya Iran mu mpera z’icyumweru, ndetse ni igitero Perezida Trump yavuze ko gishobora no guhirika ubutegetsi bwa Iran buriho ubu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe Truth Social, ku byerekeye ibitero byagabwe na America, Perezida Trump yagize ati “Habayeho kwangirika gukomeye cyane ku bikorwa byose bya nikeleyeri byo muri Iran.”

Yakomeje agira ati “Ahangiritse cyane ni ahantu hihishe cyane mu butaka. Twahageze neza.”

Trump kandi yasabye Iran kwirinda gukora igikorwa cyo kwihimura, avuga ko Leta Iran “igomba noneho gushaka amahoro”, kuko ibitero byakurikira “byaba bikomeye cyane kurushaho kandi ko byoroshye cyane kubikora.” Ibintu byateye impungenge ku rwego mpuzamahanga z’uko intambara mu Burasirazuba bwo Hagati ishobora gukomeza kwiyongera.

Umugaba Mukuru w’Angabo za America, General Dan Caine, yabwiye abanyamakuru ko America yohereje ibisasu 75 bifite ubushobozi bwo kugera ku ntego mu buryo bwihariye, harimo n’ibisasu bisenya ibikorwa biri mu butaka (bunker-buster bombs), hamwe na misile 24 zo mu bwoko bwa Tomahawk, byose byagabwe ku bikorwa bitatu bya Nikeleyeri bya Iran.

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kugenzura ibikorwa bya Nikeleyeri ku Isi, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mutekano wa Nikeleyeri (IAEA), batangaje ko nta ngaruka ziragaragara zatewe n’iraswa ry’ibikorwa bya Nikleyeri muri Iran nyuma y’ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za America.

Umwe mu bayobozi bakuru muri Iran yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko Uranium yari yarongerewe ubushobozi ku kigero cyo hejuru cyane mu ruganda rwa Fordow yari yarimuwe mbere y’igitero, Tehran, ihakana ko nta yindi ntego ifite yo gukora Nikeleyeri uretse iyo kuyikoresha mu buryo bw’amahoro.

Nyuma yo kugabwayo ibitero na Amerika Iran nayo yahise itera ibisasu byinshi muri Israel, bikomeretsa abantu benshi, binasenya inyubako mu mujyi wa Tel Aviv.

Gusa kugeza ubu Iran ntirakoresha amahitamo yayo akomeye yo kwihimura, nko gutera ibirindiro bya America cyangwa guhagarika ubucuruzi bw’amavuta y’ibikomoka kuri Peteroli bungana na 20% Isi itunganya, bunyura mu muhora wa Hormuz uhereye muri Iran.

Kugerageza gufunga uwo muhora byatuma ibiciro bya Peteroli ku isoko mpuzamahanga bizamuka cyane, bigatuma ubukungu bw’Isi buhungabana.

America iravuga ko aari abasirikare ibihumbi 40 bari ku birindiro no ku nyanja mu Burasirazuba bwo Hagati biteguye gutabara mu gihe icyo ari cyo cyose Iran yagerageza ibikorwa byo kwihimura kuri iki Gihugu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − six =

Previous Post

Ntibakozwa ibyo gusoreshwa bahereye mu myaka itandatu ishize ku cyemezo kimaze umwaka umwe

Next Post

Urugamba rwongeye gukara hagati ya M23 na Wazalendo

Related Posts

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

by radiotv10
16/12/2025
0

Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira, baramukiye mu gisa n’imyigaragambyo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rigiye kuwurekura nyuma y’iminsi...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu Mujyi wa...

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

by radiotv10
16/12/2025
0

Arikiyepisikopi wa Arikidiyoseze ya Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo; yongeye kugira inama Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bukwiye...

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

by radiotv10
16/12/2025
0

Abasirikare b’u Burundi bari bakiri mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba AFC/M23, biravugwa ko batangiye gucyurwa...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-The situation in Uvira after AFC/M23 announces its decision to withdraw

by radiotv10
16/12/2025
0

Residents of Uvira City took to the streets in form of protest after the AFC/M23 Coalition announced that it would...

IZIHERUKA

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports
FOOTBALL

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urugamba rwongeye gukara hagati ya M23 na Wazalendo

Urugamba rwongeye gukara hagati ya M23 na Wazalendo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.