• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umugabo yakoreye mu bukwe bwe ibyasigiye ababutashye urujijo bamwe baranabiseka

radiotv10by radiotv10
25/06/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Umugabo yakoreye mu bukwe bwe ibyasigiye ababutashye urujijo bamwe baranabiseka
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wari wakoreye ubukwe mu gace ka Nyambunde muri Kenya, yasize umugeni we aho bari bicaranye, amagura ayabangira ingata ariruka, bisigira urujijo abari batashye ubukwe.

Ubu bukwe bwari bwabereye muri aka gace ka Nyambunde muri Bobasi mu gace ka Kisii ko mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Kenya, ntibwarangiye neza, kuko umukwe [umugabo] yabonye imihango irimbanyije, akabuvamo akiruka.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mugabo wari wambaye isuti nziza ahaguruka aho yari yicaranye n’umugeni we, ubundi atangira gutatanya abari bitabiriye ibirori abasaba inzira, ahita afata inzira afunyamo.

Umusaza wari muri ubu bukwe yagerageje kumukomakoma, ariko amubera ibamba, akomeza kwiruka arigendera, asiga abari batashye ubukwe.

Abari muri ibi birori bahise bagwa mu kantu, batangira kwibaza ibibaye, mu gihe abandi bo bakubitaga ibitwenge kubera aka gashya batamenyereye mu bukwe.

Hahise hatangira kwibazwa igiteye uyu mukwe kwiruka agasiga umugeni we, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakomeje kubiteraho urwenya banakeka igishobora kuba cyamuteye gukora ibi, bamwe bakanashyiramo urwenya.

Uwitwa Junlge Lion yagize ati “Uyu mugabo wirukanse, yakemuye ibibazo by’ubuzima bwe ku kigero cya 90,5%.”

Uwitwa Douglas Ondieki yagize ati “Birashoboka ko Ex [uwahoze ari umukunzi we] yari aria ho. Akabona ko agiye kurushingana n’uwo adashaka.”

Stephen Mangare na we yagize ati “Kubera iki yabikoze ku munota wa nyuma. Ese yahatiwe gukura ubukwe.”

Ni mu gihe hari abandi bakeka ko ashobora kuba yarabutswe umugore babyaranye ndetse n’umwana we, cyangwa uwahoze ari umugore we, bigatuma yumva akozwe n’ikimwaro agahitamo kuyabangira ingata.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Ubutumwa u Rwanda rwageneye Qatar nyuma y’igitero cya Misile yarashweho na Iran

Next Post

Rwanda’s youth urged to seize investment opportunities at Capital Market Youth Forum 2025

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Urubyiruko rw’u Rwanda rurasabwa kubyaza umusaruro amahirwe yo gushora imari mu Isoko ry’Imari n’Imigabane

Rwanda’s youth urged to seize investment opportunities at Capital Market Youth Forum 2025

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.