Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umugabo yakoreye mu bukwe bwe ibyasigiye ababutashye urujijo bamwe baranabiseka

radiotv10by radiotv10
25/06/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Umugabo yakoreye mu bukwe bwe ibyasigiye ababutashye urujijo bamwe baranabiseka
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wari wakoreye ubukwe mu gace ka Nyambunde muri Kenya, yasize umugeni we aho bari bicaranye, amagura ayabangira ingata ariruka, bisigira urujijo abari batashye ubukwe.

Ubu bukwe bwari bwabereye muri aka gace ka Nyambunde muri Bobasi mu gace ka Kisii ko mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Kenya, ntibwarangiye neza, kuko umukwe [umugabo] yabonye imihango irimbanyije, akabuvamo akiruka.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mugabo wari wambaye isuti nziza ahaguruka aho yari yicaranye n’umugeni we, ubundi atangira gutatanya abari bitabiriye ibirori abasaba inzira, ahita afata inzira afunyamo.

Umusaza wari muri ubu bukwe yagerageje kumukomakoma, ariko amubera ibamba, akomeza kwiruka arigendera, asiga abari batashye ubukwe.

Abari muri ibi birori bahise bagwa mu kantu, batangira kwibaza ibibaye, mu gihe abandi bo bakubitaga ibitwenge kubera aka gashya batamenyereye mu bukwe.

Hahise hatangira kwibazwa igiteye uyu mukwe kwiruka agasiga umugeni we, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakomeje kubiteraho urwenya banakeka igishobora kuba cyamuteye gukora ibi, bamwe bakanashyiramo urwenya.

Uwitwa Junlge Lion yagize ati “Uyu mugabo wirukanse, yakemuye ibibazo by’ubuzima bwe ku kigero cya 90,5%.”

Uwitwa Douglas Ondieki yagize ati “Birashoboka ko Ex [uwahoze ari umukunzi we] yari aria ho. Akabona ko agiye kurushingana n’uwo adashaka.”

Stephen Mangare na we yagize ati “Kubera iki yabikoze ku munota wa nyuma. Ese yahatiwe gukura ubukwe.”

Ni mu gihe hari abandi bakeka ko ashobora kuba yarabutswe umugore babyaranye ndetse n’umwana we, cyangwa uwahoze ari umugore we, bigatuma yumva akozwe n’ikimwaro agahitamo kuyabangira ingata.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 13 =

Previous Post

Ubutumwa u Rwanda rwageneye Qatar nyuma y’igitero cya Misile yarashweho na Iran

Next Post

Rwanda’s youth urged to seize investment opportunities at Capital Market Youth Forum 2025

Related Posts

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rigikomeje guhagarara ku ntego yo gucungura Abanyekongo bakomeje gukandamizwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, nyuma yuko yerekanye amashusho...

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

by radiotv10
07/11/2025
0

Abasirikare 11 bo ku rwego rw’Abofisiye n’aba Sous-officiers mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo batatu bafite...

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

by radiotv10
07/11/2025
0

Eleven soldiers ranked as Officers and Sous-officiers within the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC), including three...

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu mu Burundi ushinzwe Komini za Kirundo na Busoni, mu Ntara ya Butanyerera amaze iminsi ahungiye...

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezida wa Mexico, Madamu Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye kurega umugabo wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nyuma yuko hari ugaragaye...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urubyiruko rw’u Rwanda rurasabwa kubyaza umusaruro amahirwe yo gushora imari mu Isoko ry’Imari n’Imigabane

Rwanda’s youth urged to seize investment opportunities at Capital Market Youth Forum 2025

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.