Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amayobera ku cyateye inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ikimoteri cy’i Huye ikamara umwanya munini

radiotv10by radiotv10
26/06/2025
in MU RWANDA
0
Amayobera ku cyateye inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ikimoteri cy’i Huye ikamara umwanya munini
Share on FacebookShare on Twitter

Ububiko bwa Kompanyi ikusanya ibishingwe bigarwamo ibindi bikoresho, buherereye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bwibasiwe n’inkongi y’umuriro yirije umunsi, ariko icyayiteye kiba urujijo kuko nta n’umuntu wahageze.

Iyi nkongi yadutse mu masaha y’amanywa kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena igeza mu masaha y’ijoro, yibasiye ububiko bwarimo ibikoresho bya pulasitike n’indi myanda ibora byagiye bikusanywa na Kompanyi yitwa Green Care Rwanda Ltd.

Ubu bubiko kandi bwarimo ibikoresho byagiye bitungaywa, nk’ifumbire ndetse n’ibindi bikoresho bikoze muri pulasitike, kimwe n’imashini yifashishwa mu bikorwa byo kwegeranya ibishingwe, na yo yahiriyemo.

Annuarita Umuhoza uyobora ibikorwa by’i Kompanyi mu Kimoteri cya Huye, yatangaje ko iyi nkongi yaje mu masaha abakozi bari bagiye mu kiruhuko cya saa sita, ku buryo batazi intandaro yayo.

Yagize ati “Aho twari turi turimo turuhuka twagiye kubona tubona umwotsi, tugerageje kuzimya na kizimyamoto zisanzwe biranga kuko mu byari byamaze gufatwa harimo amashashi n’amapamba. Byaturushije imbaraga.”

Akomeza avuga kandi ko iki gice cyibasiwe n’inkongi kitari cyagezemo umuntu, ku buryo we hakekwa ko ari we waba nyirabayazana wayo.

Ati “Uyu munsi nta n’umuntu wahakoreye ngo tube twavuga ko inkongi yaturutse kuri umwe muri twebwe. Twarimo dukorera mu mahangari ya ruguru.”

Abakozi b’iyi kompanyi bagerageje kuzimya bakoresheje kizimyamoto zisanzwe, ariko kubera imbaraga iyi nkongi yari ifite, birananirana ari na bwo hiyambazwaga Polisi na yo yazanye kizimyamoto ebyiri.

Nubwo Polisi yakoreshaga imbaraga nyinshi ndetse na kizimyamoto zifite imbaraga, iyi nkongi yagoranye kuyizimya, kuko yirije umugoroba wose kuva ku manywa kugeza mu ijoro umuriro ucyaka.

Yari inkongi ifite imbaraga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye uwayoboye Banki Nyafurika itsura Amajyambere

Next Post

Umugabo wagiye kureba umugore we wari kumwe n’undi mu gicuku byarangiye ahasize ubuzima

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe

Umugabo wagiye kureba umugore we wari kumwe n’undi mu gicuku byarangiye ahasize ubuzima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.