Mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, haravugwa urupfu rw’umugabo wakubiswe ifuni na mugenzi we yashinjaga kumuca inyuma akamusambanyiriza umugore we, nyuma yuko amenye amakuru ko bari kumwe saa sita z’ijoro, akajya kubareba bagatongana bikarangira akubiswe ifuni.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gihimbi mu Kagari ka Kabirizi muri uyu Murenge wa Nyagisozi, aho uyu mugabo ukekwaho kwivugana uwamukekagaho kumusambanyiriza umugore yari amaze igihe gito aje kuba kuba dore ko yabaga mu Karere ka Bugesera ariko akaba akomoka muri aka gace.
Intandaro y’ubushyamirane bwavuyemo urupfu rwa nyakwigendera, ni ukuba yabuze umugore we ubwo yari ageze mu rugo mu ma saa sita z’ijoro, akaza kwakira amakuru ko ari kumwe n’uwo yakekagaho kumusambanyiriza umugore.
Nyakwigendera yahise afata inzira ajya kureba umugore we, ndetse amusangana n’uwo mugabo yashinjaga kumuca inyuma, babanza gutongana, ari bwo iyo nshoreke y’umugore we yamukubitaga ifuni mu mugongo, undi ahita yitaba Imana.
Aya makuru kandi yemejwe n’inzego z’ibanze, aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi yavuze ko ubwo iri sanganya ryari rikimara kuba, inzego zirimo iz’ibanze ndetse n’iz’umutekano zahise zihagera.
Uyu muyobozi watangaje ko inzego zihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yavuze ko umurambo we wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Yagize ati “naho abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, yaba umugore wa nyakwigendera ndetse n’ukekwaho kuba inshoreke, batawe muri yombi, kugira ngo bakorweho iperereza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hari ibitagenda mu muryango nk’ibi byo gucana inyuma kugira ngo hirindwe ingaruka nk’izi zavuyemo urupfu rwa nyakwigendera.
RADIOTV10