• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

radiotv10by radiotv10
26/06/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana
Share on FacebookShare on Twitter

Imiterere mishya ya Kylian Mbappe iteye impungenge abafana ba Real Madrid, nyuma yo gutakaza ibilo bitanu kubera uburwayi bwa virusi, aherutse guhura na bwo.

Mbappe yagarutse mu myitozo ya Real Madrid muri iki cyumweru, ariko ntakina umukino wa nyuma w’amatsinda y’igikombe cy’Isi cy’Ama-Clubs ikipe ye ihuramo na Salzburg kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Kamena.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yajyanywe mu Bitaro ku munsi Real Madrid yakinagaho umukino wa mbere w’iri rushanwa na Al-Hilal, aho yavuwe indwara ikomeye ya gastroenterite (indwara y’inda itera isesemi no gucibwamo).

Nyuma yo gusohoka mu bitaro no gusubira kuri hoteli ikipe ibamo, yasabwe kwitandukanya n’abandi bakinnyi kugira ngo atabanduza iyo ndwara.

Ariko amakuru ahari, ni uko Mbappe yasubiye mu myitozo ku giti cye ku wa Mbere w’iki cyumweru.

 

Indwara yaramushegeshe cyane

Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne cyatangaje ko Kylian Mbappe yatakaje hagati y’ibilo bine na bitanu bitewe n’iyi ndwara yari arwaye.

Abafana benshi bagaragaje impungenge ku buzima bwe. Umwe yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Akeneye kuruhuka neza.”, Undi nawe ati “Biragaragara cyane, tumuhe igihe akire neza.”

Bivugwa ko Mbappe yaba yaranduriye iyo virusi i Madrid mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America muri uku kwezi.

Mbappe yatangiye kumva atameze neza nyuma y’imyitozo ya kabiri y’ikipe i Miami.

Umutoza mushya wa Real Madrid, Xabi Alonso, we yagize ati “Ndifuza kumusubirana vuba, ariko tugomba kureba uko agenda yoroherwa umunsi ku wundi. Tugomba gutegereza. Ubu turi gusubira Florida, tuzareba uko amerewe. Turamwiteguye.”

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 − 1 =

Previous Post

Minisitiri Nduhungire yakuyeho urujijo ku badasobanukiwe ibigiye gusinywa hagati y’u Rwanda na DRCongo

Next Post

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.