Friday, June 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yakosoye ibyatangajwe n’ikinyamakuru ku masezerano asinywa n’u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
27/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Min.Nduhungirehe yakosoye ibyatangajwe n’ikinyamakuru ku masezerano asinywa n’u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yakosoye ibyatangajwe n’ikinyamakuru ko mu masezerano asinywa n’u Rwanda na DRC harimo ko u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi, avuga ko mu nyandiko yayo nta na hamwe byanditse.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yabitangaje agendeye ku byatangajwe n’Ikinyamakuru Africa Intelligence, aho yafashe interuro imwe mu biri muri iyi nkuru.

Mu nkuru yanditswe na Africa Intelligence, hari aho iki Kinyamakuru kivuga ko Leta Zunze Ubumwe za America yababajwe no kuba umushinga w’amasezerano asinywa uyu munsi, warashyizwe hanze kandi ugasakazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iki gika, iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko America “Yasabye impande zose kugira ibanga amasezerano ya nyuma. Nubwo ingingo z’ingenzi z’aya masezerano zitigeze zihinduka, uretse impinduka nke zo gutuma inyandiko irushaho gutuma hazamo kudasumbana. Kigali yasabwe guhita ikuraho ingamba z’ubwirinzi.”

Agira icyo avuga kuri ibi byatangajwe n’iki kinyamakuru, Amb. Olivier Nduhungire yavuze ko “bisa nk’aho ‘Africa Intelligence’ idafite ibimenyetso cyangwa uburyo bw’iperereza ku masezerano cyangwa ku bikubiye mu mushinga w’amasezerano.”

Akomeza agira ati “Icya mbere ntabwo ari Washington yababajwe no kuba harabayeho gutangaza amasezerano y’amahoro, ahubwo byababaje Kigali [u Rwanda], yanasabye ko izindi mpande zubaha amakuru y’ibanga y’ibiganiro.”

Akomeza agira ati “Icya kabiri ntushobora kugira aho ubona mu mushinga w’amasezerano y’amahoro azasinywa ejo [ubwo ni uyu munsi] amagambo ngo ‘Gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda’. Kimwe n’amagambo ‘Rwanda Defense Force’ [Ingabo z’u Rwanda], ‘Rwandan troops’ cyangwa ‘withdrawal’ [gucyura] nta hantu na hamwe wayabona muri iyi nyandiko.”

Biteganyijwe ko aya masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ashyirwaho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi, mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 18 =

Previous Post

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Next Post

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Related Posts

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

by radiotv10
27/06/2025
0

After a diplomatic dispute flared up between Belgium and Rwanda, Rwandans who want to visit Sweden can no longer apply...

Two other senior RDF officers have completed their studies in Uganda

Two other senior RDF officers have completed their studies in Uganda

by radiotv10
27/06/2025
0

Two officers holding the rank of Major in the Rwanda Defense Forces have completed their studies at the Senior Command...

Kigali: Umugore akurikiranyweho gukura amenyo umwana we amukubise umwuko amuhoye 200Frw

Kigali: Umugore akurikiranyweho gukura amenyo umwana we amukubise umwuko amuhoye 200Frw

by radiotv10
27/06/2025
0

Umugore w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, akurikiranyweho guhoza umwana ku nkeke nyuma yo gukubita...

Eng.-Minister Nduhungire issues clarification on misleading article about Peace Agreement

Eng.-Minister Nduhungire issues clarification on misleading article about Peace Agreement

by radiotv10
27/06/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Ambassador Olivier Nduhungirehe, has dismissed recent claims published by Africa Intelligence regarding...

IZIHERUKA

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi
MU RWANDA

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
Two other senior RDF officers have completed their studies in Uganda

Two other senior RDF officers have completed their studies in Uganda

27/06/2025
Kigali: Umugore akurikiranyweho gukura amenyo umwana we amukubise umwuko amuhoye 200Frw

Kigali: Umugore akurikiranyweho gukura amenyo umwana we amukubise umwuko amuhoye 200Frw

27/06/2025
Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

27/06/2025
Min.Nduhungirehe yakosoye ibyatangajwe n’ikinyamakuru ku masezerano asinywa n’u Rwanda na Congo

Min.Nduhungirehe yakosoye ibyatangajwe n’ikinyamakuru ku masezerano asinywa n’u Rwanda na Congo

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

Two other senior RDF officers have completed their studies in Uganda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.