• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yakosoye ibyatangajwe n’ikinyamakuru ku masezerano asinywa n’u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
27/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Min.Nduhungirehe yakosoye ibyatangajwe n’ikinyamakuru ku masezerano asinywa n’u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yakosoye ibyatangajwe n’ikinyamakuru ko mu masezerano asinywa n’u Rwanda na DRC harimo ko u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi, avuga ko mu nyandiko yayo nta na hamwe byanditse.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yabitangaje agendeye ku byatangajwe n’Ikinyamakuru Africa Intelligence, aho yafashe interuro imwe mu biri muri iyi nkuru.

Mu nkuru yanditswe na Africa Intelligence, hari aho iki Kinyamakuru kivuga ko Leta Zunze Ubumwe za America yababajwe no kuba umushinga w’amasezerano asinywa uyu munsi, warashyizwe hanze kandi ugasakazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iki gika, iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko America “Yasabye impande zose kugira ibanga amasezerano ya nyuma. Nubwo ingingo z’ingenzi z’aya masezerano zitigeze zihinduka, uretse impinduka nke zo gutuma inyandiko irushaho gutuma hazamo kudasumbana. Kigali yasabwe guhita ikuraho ingamba z’ubwirinzi.”

Agira icyo avuga kuri ibi byatangajwe n’iki kinyamakuru, Amb. Olivier Nduhungire yavuze ko “bisa nk’aho ‘Africa Intelligence’ idafite ibimenyetso cyangwa uburyo bw’iperereza ku masezerano cyangwa ku bikubiye mu mushinga w’amasezerano.”

Akomeza agira ati “Icya mbere ntabwo ari Washington yababajwe no kuba harabayeho gutangaza amasezerano y’amahoro, ahubwo byababaje Kigali [u Rwanda], yanasabye ko izindi mpande zubaha amakuru y’ibanga y’ibiganiro.”

Akomeza agira ati “Icya kabiri ntushobora kugira aho ubona mu mushinga w’amasezerano y’amahoro azasinywa ejo [ubwo ni uyu munsi] amagambo ngo ‘Gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda’. Kimwe n’amagambo ‘Rwanda Defense Force’ [Ingabo z’u Rwanda], ‘Rwandan troops’ cyangwa ‘withdrawal’ [gucyura] nta hantu na hamwe wayabona muri iyi nyandiko.”

Biteganyijwe ko aya masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ashyirwaho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi, mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 10 =

Previous Post

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Next Post

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.