Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

radiotv10by radiotv10
28/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bizejwe n’abahinga iki gihingwa kuzongezwa 10 Frw ku kilo, none amezi igice cy’umwaka kikaba gishize bagitegereje.

Aba bakozi basoroma icyayi, basanzwe bahembwa 60 Frw ku kilo, ariko mu ntangiro z’uyu mwaka bakaba bari bizejwe kuzongezwaho 10 Frw.

Umunyamakuru wasanze aba bahinzi mu mirimo y’icyayi cya Pfunda giherereye mu Kagari ka Terimbere mu Murenge wa Nyundo, bahise bamubwira bimwe mu bibazo bafite birimo kuba basanzwe bakatwa 6% y’ayo bahembwa, ashyirwa mu isanduku y’Ikigo cy’Ubwiteganyirize, ndetse no muri gahunda ya Ejo Heza.

Uwitwa Hategekimana yagize ati “Noneho bakadukandamiza ku nsoromo ngo bazatwongeza, ariko tugategereza inyongezo tukayibura, ugasanga ni nko gutanga Umuganda.”

Nyirahabimana Odette avuga ko ashobora kwiriza umunsi asoroma ariko agacyura amafaranga 500 Frw, ku buryo amafaranga 60 Frw bahemberwaho ku kilo ari macye cyane.

Ati “Uzi ngo turacyacyura umubyizi ko ari uguhunga urugo ngo abana batirirwa batubona badusaba ibyo kurya. Nk’ubu reba icyayi twarangije kugipima saa saba ariko ubu saa kumi n’ebyiri zingereyeho nkiri ku kirogotero ntegereje imodoka ku buryo n’ayo maganatandatu nakoreye ndebye umuntu akanguriza magana atatu ngo ndebe akantu nashyira mu nda igifu kitamerera nabi.”

Uwitwa Musabyimana na we yagize ati “Ko numva ko guhera mu kwa mbere bari bemeye kudushyiriraho igiceri cy’10, cyaheze he?”

Cyokora nubwo aba basoromyi bagaragaza ko amafaranga 70 Frw ku kilo na yo adahagije, ariko nibura bagombye kuyahabwa.

Nyirahabimana Odette ati “Ubundi na mirongo irindwi ni macye kuko urebye imihahire ihari byakabaye n’ijana ariko ntakibazo nibaduhereze ayo 70 batwemereye.”

Bizirema Pacifique, Perezida wa Koperative COOTP y’abahinzi b’icyayi gisoromwa n’aba basoromyi, avuga ko bazi imvune za bo ariko ko nta bubasha bufite bwo kuzamura icyo giciro, kuko biri mu bubasha bw’Ikigo gishinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’ubworozi NAEB.

Yagize ati “Nta burenganzira n’ubushobozi twe tubifitiye kuko binyura muri NAEB ariko tuzakomeza gukora ubuvugizi muri NAEB n’inteko rusange ibyemeze kuko kugeza ubu igiciro cyemewe muri NAEB ni 60 ku kilo.”

Kugeza ubu umusoromyi w’icyayi ukorera koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda ahembwa 60Frw ku kilo akatwamo ibintu bitandukanye bityo ngo akabageraho ari 45 Frw ku kilo.

Akazi bakora ngo karavunanye ariko icyo bakuramo ni iyanga

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 2 =

Previous Post

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Next Post

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.