Saturday, December 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

radiotv10by radiotv10
28/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bizejwe n’abahinga iki gihingwa kuzongezwa 10 Frw ku kilo, none amezi igice cy’umwaka kikaba gishize bagitegereje.

Aba bakozi basoroma icyayi, basanzwe bahembwa 60 Frw ku kilo, ariko mu ntangiro z’uyu mwaka bakaba bari bizejwe kuzongezwaho 10 Frw.

Umunyamakuru wasanze aba bahinzi mu mirimo y’icyayi cya Pfunda giherereye mu Kagari ka Terimbere mu Murenge wa Nyundo, bahise bamubwira bimwe mu bibazo bafite birimo kuba basanzwe bakatwa 6% y’ayo bahembwa, ashyirwa mu isanduku y’Ikigo cy’Ubwiteganyirize, ndetse no muri gahunda ya Ejo Heza.

Uwitwa Hategekimana yagize ati “Noneho bakadukandamiza ku nsoromo ngo bazatwongeza, ariko tugategereza inyongezo tukayibura, ugasanga ni nko gutanga Umuganda.”

Nyirahabimana Odette avuga ko ashobora kwiriza umunsi asoroma ariko agacyura amafaranga 500 Frw, ku buryo amafaranga 60 Frw bahemberwaho ku kilo ari macye cyane.

Ati “Uzi ngo turacyacyura umubyizi ko ari uguhunga urugo ngo abana batirirwa batubona badusaba ibyo kurya. Nk’ubu reba icyayi twarangije kugipima saa saba ariko ubu saa kumi n’ebyiri zingereyeho nkiri ku kirogotero ntegereje imodoka ku buryo n’ayo maganatandatu nakoreye ndebye umuntu akanguriza magana atatu ngo ndebe akantu nashyira mu nda igifu kitamerera nabi.”

Uwitwa Musabyimana na we yagize ati “Ko numva ko guhera mu kwa mbere bari bemeye kudushyiriraho igiceri cy’10, cyaheze he?”

Cyokora nubwo aba basoromyi bagaragaza ko amafaranga 70 Frw ku kilo na yo adahagije, ariko nibura bagombye kuyahabwa.

Nyirahabimana Odette ati “Ubundi na mirongo irindwi ni macye kuko urebye imihahire ihari byakabaye n’ijana ariko ntakibazo nibaduhereze ayo 70 batwemereye.”

Bizirema Pacifique, Perezida wa Koperative COOTP y’abahinzi b’icyayi gisoromwa n’aba basoromyi, avuga ko bazi imvune za bo ariko ko nta bubasha bufite bwo kuzamura icyo giciro, kuko biri mu bubasha bw’Ikigo gishinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’ubworozi NAEB.

Yagize ati “Nta burenganzira n’ubushobozi twe tubifitiye kuko binyura muri NAEB ariko tuzakomeza gukora ubuvugizi muri NAEB n’inteko rusange ibyemeze kuko kugeza ubu igiciro cyemewe muri NAEB ni 60 ku kilo.”

Kugeza ubu umusoromyi w’icyayi ukorera koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda ahembwa 60Frw ku kilo akatwamo ibintu bitandukanye bityo ngo akabageraho ari 45 Frw ku kilo.

Akazi bakora ngo karavunanye ariko icyo bakuramo ni iyanga

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Next Post

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.