Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo ingingo zigamije kuzana amahoro mu burasirazuba bwa DRC, zirimo kubaha ubusugire bwa buri Gihugu, no kubuza imirwano.
Aya masezerano yari amaze igihe ategerejwe, yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025 i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku ruhande rw’iya DRC, ari mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner, babifashijwemo na mugenzi wabo wa Leta Zunze Ubumwe za America, Marco Antonio Rubio.
Umujyanama Wihariye wa Perezida Donald Trump kuri Afurika, Massad Boulos yagaragaje ingingo nkuru nkuru zikubiye muri aya masezerano, zirimo ko Ibihugu byombi bigomba “kubaha ubusugire” bwa buri kimwe.
Harimo kandi ko habaho “kubuza imirwano”, “guhagarika cyangwa kuvana ingabo mu bikorwa”.
Nanone kandi harimo ingingo irebana n’imitwe yitwaje intwaro yakunze kuba ikibazo, nk’uwa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda wanabaye intandaro y’ibibazo biri muri Congo, aho ingingo iri muri aya masezerano, ivuga ko hagomba kubaho “kwaka intwaro no kwakira imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta” bigakorwa habanje kugira ibishyirwa ku murongo.
Ubwo Perezida Donald Trump yakiraga Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ingingo yo kurandura umutwe wa FDLR atari nshya, ahubwo ko byagiye byemerezwa mu nama zinyuranye, bityo ko igihe kigeze kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.
Aya masezerano y’amahoro kandi, asaba Ibihugu byombi “gushyiraho uburyo bihuriweho bwo kugenzura umutekano” Hakabaho korohereza no gufasha gucyura impunzi zahungiye hanze y’Igihugu muri DRC, ndetse n’abavuye mu byabo bari imbere mu Gihugu, bakabisubiramo.
Aya masezerano arimo ingingo nyinshi zitari nshya, uretse ivuga ko Ibihugu bigomba no kwemera ko habaho imikoranire n’ubufatanye bw’akarere mu by’ubukungu.
Aya masezerano yashyizweho umukono, mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kugirana ibiganiro n’Ihuriro AFC/M23 bari gufashwamo na Qatar.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire yavuze ko aya masezerano y’amahoro yasinywe azanajyanirana n’ibizava muri ibi biganiro.
Ku ruhande rwa Guverinoma ya DRC, Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner yavuze ko Igihugu cye gifite ubushake buganisha ku kuba haboneka umuti w’ibibazo buri mu burasirazuba bwacyo, ndetse ko aya masezerano y’amahoro basinye “ntagomba kuguma mu nyandiko no mu magambo yacu gusa, ahubwo akwiye no kugaragarira mu bikorwa byacu. Navuga ko ari bwo akazi gatangiye.”
Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America ubwo yari mu ntango z’ibi biganiro hagati y’u Rwanda na DRC, yavuze kenshi ko Perezida Trump yifuza gukorana n’akarere ibi Bihugu byombi biherereyemo, kandi ko bitakunda hatari amahoro.

RADIOTV10