Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

radiotv10by radiotv10
30/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa ugiye gukorana ubukwe na mugenzi we Sharon Gatete, avuga ko urukundo rwabo rwashibutse mu bikorwa bahuriragamo by’ivugabutumwa, rugenda rwigaragariza mu mwuka w’Imana.

Chryso Ndasingwa yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, umunyamakuru yatangiye amabubarizamo niba umuzika Nyarwanda byumwihariko uw’Indirimbo z’Imana igihe kunguka ‘couple’ inaririmbana nk’uko hari andi asanzwe abikora.

Chryso Ndasingwa wavuze ko we na Sharon basanzwe bafitanye indirimbo ebyiri, iyitwa ‘Wera’ na ‘Yanyishyuriye’, yagize ati “ni indirimbo yaturutse mu buzima bwacu bw’umwuka, ariko nanone Imana yari yamaze gutegura byinshi birenze uko twari tubizi icyo gihe. Kandi koko, si ukwibeshya rwose urukundo rwacu rwaragiye rwigaragariza mu mwuka no mu ndirimbo mbere yuko rugaragarira bose. Twumva ari umugisha kuba turi couple iririmbana, dukorera Imana hamwe.”

Chryso Ndasingwa kandi yagarutse ku rugendo rw’urukundo rwabo, aho yavuze ko rwagiye rukurira mu bikorwa by’ivugabutumwa bakunze kujya bahuriramo.

Ati “Twabaye inshuti igihe kinini dusanze dusangiye indangagaciro, umurongo w’ubuzima, n’icyerekezo mu murimo w’Imana. Umwanzuro wo gukundana twawufashe mu gihe twari dusigaye dusenga cyane ku bijyanye n’abazafatanya natwe urugendo rw’ubuzima. Uko twasengeraga icyerekezo, ni ko Imana yagiye isobanura ibintu kugeza ubwo twari twizeye neza ko turi igisubizo cy’amasengesho yacu bombi.”

Imihango ya mbere yamaze kuba, aho umuryango w’umusore wamaze gufata irembo, ndetse akaba yaramaze no kumwambika impeta amusaba kuzamubera umugore, ndetse n’itariki y’ubukwe ikaba yaragiye hanze ari yo 22 Ugushyingo 2025.

Abajijwe niba hari icyo bateganyiriza abakunzi babo mbere y’ubukwe cyangwa nyuma yabwo, Chryso Ndasingwa yagize ati “Hari indirimbo nshya turi gutegura mbere y’ubukwe, harimo izo tuzasohora mu buryo bw’amashusho ndetse na zimwe zizaba kuri EP y’urukundo no gushima Imana.”

Agakomeza agira “Ariko icyo twizeza abakunzi bacu ni uko bazabona byinshi bitanga ihumure, ibyishimo, n’ishimwe, ndetse n’indirimbo zizatuma ubukwe bwacu bwumvikana no mu ijwi ryo kuramya Imana.”

Agenera ubutumwa umukunzi we, Chryso yagize ati “Sharon, uri umugisha Imana yampaye. Uri umunyempano, umunyabwenge, umunyamasengesho kandi uri inshuti yanjye ntasimburwa. Imana yarankunze cyane iguha mu buzima bwanjye. Ndakwizeza ko nzakomeza kuba uwo twasengeye, uwo twiyemeje, n’inshuti itazigera igucika. Uri indirimbo y’umutima wanjye.”

Chryso Ndasingwa na Sharon urukundo rwabo rugeze aharyoshye

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − 5 =

Previous Post

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Next Post

Eng.-In a hopeful tone Tshisekedi speaks on the Rwanda-DRC Peace Agreement

Related Posts

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi w’umuraperi Kivumbi King uri mu bagezweho mu Rwanda, amakuru aremeza ko yamaze kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55...

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo ‘Ancila’ yo hambere iri mu zakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu...

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

by radiotv10
02/11/2025
0

As the week draws to a close, many people rush into the weekend with long to-do lists, errands to run,...

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Ange Niyonshuti Tricia, umugore w’umuhanzi Tom Close; yongeye kumwibutsa ko amukunda urutagereranywa, anamubwira ko amwifuriza kuramba kugeza igihe azabonera ubuvivi....

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byemejwe ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Ramaphosa bagiye guhurira mu nama itegerejwe

Eng.-In a hopeful tone Tshisekedi speaks on the Rwanda-DRC Peace Agreement

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.