Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyanza: Abagabo basobanuriwe ko aribo bafite urufunguzo rw’umuti w’ikibazo cyo gusambanya abana

radiotv10by radiotv10
09/12/2021
in MU RWANDA
0
Nyanza: Abagabo basobanuriwe ko aribo bafite urufunguzo rw’umuti w’ikibazo cyo gusambanya abana
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Karere ka Nyanza Ubwo hasozwaga iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiganjemo iryo gusambanya abana, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwasobanuriye abagabo ko ari bo bafite urufunguzo rw’umuti w’iki kibazo.

Byatangajwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Nyanza, Harerimana Jean Marie Vianney.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021, habanje kuba urugendo rwaturutse ahitwa Ku Bigega rugasoreza ku biro by’Umurenge wa Busasamana.

Harerimana Jean Marie Vianney yavuze ko mu kwezi k’Ugushyingo 2021 gusa hasambanyijwe abana 11 basambanyijwe kandi ko bose basambanyijwe n’abagabo.

Ati “Twebwe abagabo iki kibazo dusobanukiwe ingaruka zacyo tugasobanukirwa ibyiza byo kukirwanya, tubishatse cyacika burundu.”

Harerimana yibukije abagabo ko kiriya cyaha kiremereye kandi uwo gihamye ahanwa biremereye ibihano bitandukanye birimo no gufungwa burundu bitewe n’uko yagikoze, nk’igihe uwo yasambanyije yamuteye uburwayi budakira, igihe babanye nk’umugabo n’umugore n’ibindi bikagira ingaruka ku wasambanyije n’umuryango we.

Harerimana Jean Marie Vianney yasabye abagabo kugira uruhare mu kurandura iki kibazo

Bamwe mu bagabo bitabiriye ubu bukangurambaga bemeje ko akenshi abagabo ari bo bagira uruhare rukomeye mu isambanwa ry’abana.

Uwitwa Rukundo Jacques usanzwe ukora akazi ko gutwara moto, ati “None se burya uzarebe umugabo ni we utereta cyane ko akenshi aba anafite ibyo yahonga uwo mwana bityo abiretse uko gusambanya umwana ntibyabaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko akenshi abana bafite guhera ku myaka 12 kugera kuri 17 y’amavuko basambanywa ari umugambi umaze igihe kandi ko hari abantu baba bawuzi bityo ko buri wese akwiye kuba nyambere mu kurwanya iki kibazo.

Yagize ati “Babyeyi twite ku burere bw’abana aho agiye ube uhazi, niba ari ahantu ubona hashobora kumutera ikibazo wimwoherezayo cyangwa umuherekeze niba ari ngombwa ko ajyayo.”

Mu kwezi k’Ukwakira 2021, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje urutonde rw’abantu 322 bahamijwe ibyaha byo gusambanya abana. Ni urutonde rwiganjeho abagabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − four =

Previous Post

Kiyovu Sports yasobanuye iby’ibibazo bivugwa muri iyi kipe

Next Post

Urubanza rwa Munyenyezi woherejwe na USA rwagombaga gutangira rwimuriwe muri 2022

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urubanza rwa Munyenyezi woherejwe na USA rwagombaga gutangira rwimuriwe muri 2022

Urubanza rwa Munyenyezi woherejwe na USA rwagombaga gutangira rwimuriwe muri 2022

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.