Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

radiotv10by radiotv10
07/07/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d’Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika.

Uyu rutahizamu yasinyishijwe n’ubuyobozi bwa APR FC kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nyakanga 2025 nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Ubutumwa bw’Ubuyubozi bwa APR FC buha ikaze uyu mukinnyi, bugira buti “Twishimiye kwakira William Togui Mel muri APR FC. Ni umwataka ukomoka mu Gihugu cya Cote d’Ivoire.”

Uyu rutahizamu yari amaze iminsi ari ibanga, ndetse Chairman wa APR yari yaratangaje ko rutahizamu bifuza naramuka asinye azaba abaye umukinnyi wa nyuma APR FC isinyishije muri uyu mwaka.

William Togui Mel, ni rutahizamu w’imyaka 28 akaba yarakiniye amakipe menshi yiganjemo ayo mu barabu gusa akaba yaranakinnye no ku yindi Migabane nk’u Burayi.

Amwe mu makipe yakiniye akomeye, harimo Difaa El Jadida yo muri Morroc muri 2015, yananyuze muri Esperance du Tunis anakira andi makipe yo muri Libya, i Burayi yakiniye FC Gagnoa yo mu Bufaransa anakinira kandi Mechelen na RWDM zo mu Bubiligi aza kuhava ajya muri Hapoel Jerusalem yo muri Israel aho atatinze yerekeza muri Turukiya mu makipe yaho nka Tuzlaspor na Ankara Keçiörengücü ari na yo aherukamo muri 2025.

Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ya APR FC yegukanye shampiyona ya 2024-2025, izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League muri uyu mwaka.

William Togui Mel yasinyiye APR FC
Yahawe ikaze n’ubuyobozi bwa APR FC

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Next Post

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Related Posts

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ikipe ya El Hilal iri mu ziherutse kwemererwa kuzakina Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yafashe urugendo iza muri iki Gihugu,...

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikipe ya El Ahli S.C Wad Madani yo muri Sudani, yari iherutse...

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

by radiotv10
29/10/2025
0

Rayon Sports ishobora kubura umutoza w’umunya-Senegal, Serigne Saliou Dia bari bumvikanye, nyuma yuko aje ku rutonde rw’abashobora guhabwa akazi mu...

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

by radiotv10
28/10/2025
0

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bugifitiye icyizere umutoza mushya wayo, Taleb Abderrahim...

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

by radiotv10
28/10/2025
0

The Rwanda Football Federation (FERWAFA) has announced that the Video Assistant Referee (VAR) technology, which helps improve refereeing decisions, will...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda
FOOTBALL

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

30/10/2025
Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

30/10/2025
Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

30/10/2025
Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

30/10/2025
Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

30/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.