Saturday, August 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

radiotv10by radiotv10
09/07/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’.

Byatangajwe n’uyu muhanzikazi mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025.

Ubutumwa bw’uyu muhanzikazi, bugira buti “Twibarutse KWEMA. Ubuheta bw’umuhungu uduhesha Ubwema. Yitwa KWEMA Light Fitz Gerard.”

Ni ubutumwa buherekeje ifoto igaragaza ibiganza by’uyu muryango, icy’umuhanzikazi Clarisse Karasira, umugabo we ndetse n’abana babo barimo n’uru ruhinja.

Clarisse yibarutse nyuma y’icyumweru agaragaje ko yitegura kubyara ubuheta, mu butumwa yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga, burimo ubw’amashusho amugaragaza akuriwe ari kumwe n’umugabo we Dejoie.

Uyu mwana w’ubuheta wa Clarisse na Dejoie, aje agwa mu ntege mukuru we Kwanda Krasney Jireh w’imyaka itatu, wavutse muri Kamena 2022.

Umuhanzi Clarisse Karasira na Ifashabayo Dejoie, bakoze ubukwe muri Gicurasi 2021, aho basezeraniye mu rusengero rwa mu muhango ruzwi nka Christian Life Assembly ruri mu Mujyi wa Kigali.

Clarisse yavuze ko bafashe ifoto ya mbere umuryango wabo ugizwe n’abantu bane
Yari aherutse kugaragaza ko agiye kwibaruka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Next Post

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

Related Posts

Umukinnyi wa Filimi Lynda yongeye gushimangira urwo akunda umukunzi we yasimbuje Zaba Missedcall bakanyuzanyijeho

Umukinnyi wa Filimi Lynda yongeye gushimangira urwo akunda umukunzi we yasimbuje Zaba Missedcall bakanyuzanyijeho

by radiotv10
28/08/2025
0

Umukinnyikazi wa Filimi, Uwankusi Nkusi Lynda wamamaye nka Lynda Priya, yongeye gushimangira urwo akunda umukunzi we mushya, amwifuriza isabukuru nziza...

IFOTO: Umuhanzi Andy Bumuntu yagaragaye mu isura nshya

IFOTO: Umuhanzi Andy Bumuntu yagaragaye mu isura nshya

by radiotv10
26/08/2025
0

Umuhanzi Kayigi Andy wamamaye nka Andy Bumuntu, wanigeze gukora umwuga w’itangazamakuru, wamenyerewe afite imisatsi miremire izwi nka Dreadlocks, yagaragaye yarogoshe...

Nyuma yuko umuhanzi uzwi ku Isi agaragaye mu muhanda yambaye akenda k’imbere hakurikiyeho iki?

Nyuma yuko umuhanzi uzwi ku Isi agaragaye mu muhanda yambaye akenda k’imbere hakurikiyeho iki?

by radiotv10
22/08/2025
0

Umuhanzi w’Umuraperi w'Umunyamerika Lil Nas X wanegukanye ibihembo mu bizwi ku Isi bya Grammy Awards, yatawe muri yombi ahita anajyanwa...

Umugore w’umuhanzi Jose Chameleone arashaka 60% by’umutungo w’umugabo we muri gatanya asaba

Umugore w’umuhanzi Jose Chameleone arashaka 60% by’umutungo w’umugabo we muri gatanya asaba

by radiotv10
21/08/2025
0

Daniella Atim washyingiranywe n’Umuhanzi w’Umunya-Uganda Jose Chameleone, ubu akaba ari kwaka gatanya, arasaba 60% by’umutungo w’umugabo we, mu kirego yagejeje...

Umuhanzi Nyarwanda wigeze gusezerana n’uwari umukunzi we bagatanduna agiye gukora ubukwe

Umuhanzi Nyarwanda wigeze gusezerana n’uwari umukunzi we bagatanduna agiye gukora ubukwe

by radiotv10
18/08/2025
0

Sano Olivier uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wamaze no kwinjira mu kubwiriza ijambo ry’Imana, yasezeranye mu mategeko...

IZIHERUKA

Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi
MU RWANDA

Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

by radiotv10
29/08/2025
0

Igisubizo gihabwa abavuga ko igiciro cyo kohererezanya amafaranga kuri Telefone kigihanitse mu Rwanda

Igisubizo gihabwa abavuga ko igiciro cyo kohererezanya amafaranga kuri Telefone kigihanitse mu Rwanda

29/08/2025
AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

29/08/2025
Rwamagana: Ubuyobozi bwaremye agatima abataka imbogamizi bagihura nazo mu kwivuza

Rwamagana: Ubuyobozi bwaremye agatima abataka imbogamizi bagihura nazo mu kwivuza

29/08/2025
Icyo abasesenguzi babona kizasigwa n’uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya n’uwa N.Korea mu Bushinwa

Icyo abasesenguzi babona kizasigwa n’uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya n’uwa N.Korea mu Bushinwa

28/08/2025
Kenya: Uwahoze ari V/Perezida wiyemeje kurwanya Ruto akomeje kugaragaza ko akajije umurego

Kenya: Uwahoze ari V/Perezida wiyemeje kurwanya Ruto akomeje kugaragaza ko akajije umurego

28/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

Igisubizo gihabwa abavuga ko igiciro cyo kohererezanya amafaranga kuri Telefone kigihanitse mu Rwanda

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.