Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

radiotv10by radiotv10
09/07/2025
in AMAHANGA
0
Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi
Share on FacebookShare on Twitter

I Bruxelles mu Bubiligi, hatanzwe ikirego kiregwamo abantu icyenda (9) bo mu muryango wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, barimo n’umugore we, baregwa gusahura Igihugu mu bujura bw’amabuye y’agaciro bwakorewe mu Ntara za Haut-Katanga na Lualaba.

Amakuru dukesha ikinyamakuru RTBF ACTUS cyo mu Bubilgi, avuga ko iki kirego cyagejejwe mu butabera bw’u Bubiligi kuri uyu wa Kabiri.

Abantu icyenda bo mu muryango wa Tshsekedi barezwe muri iki kirego cyo kwiba amabuye y’agaciro yo mu Ntara za Haut-Katanga na Lualaba, barimo umugore we Denise Nyakeru Tshisekedi, abana babo, abavandimwe ba Perezida Tshisekedi, muramukazi we ndetse na babyara be.

Iki kirego kivuga ko aba bantu icyenda bo mu muryango wa Tshisekedi “ari abafatanyabikorwa mu bugambanyi mu bikorwa bya ruswa n’indi myitwarire idakwiye.”

Ni ikirego cyatanzwe n’Abanyamategeko basanzwe bafite amazina akomeye, Bernard na Brieuc Maingain mu izina ry’imiryango myinshi itegamiye kuri Leta yo mu Ntara ya Katanga ndetse n’abantu bane bahoze ari abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Iki kirego kandi kivuga ko aba bantu icyenda bo mu muryango wa Tshisekedi ari bo bonyine bari muri ubu bujura bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu Ntara ya Katanga. Iki kirego cyatanzwe i Bruxelles, kuko aba bantu bakiregwamo basanzwe bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Umwe mu batanze iki kirego yagize ati “Ibindi birego bizatangwa mu bindi Bihugu bikomokamo abandi bagira uruhare mu bujura bw’umutungo wacu.”

Kimwe mu bishinjwa Tshisekedi na bamwe mu banyapolitiki bavuga rumwe na we barimo uwo yasimbuye Joseph Kabila, harimo kuba we n’umuryango we bakomeje kwigwizaho imitungo itagira ingano, bakura mu bujura bw’umutungo kamere w’iki Gihugu ayobora.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − three =

Previous Post

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Next Post

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.