Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

radiotv10by radiotv10
09/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe
Share on FacebookShare on Twitter

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari yagenwe kubaka Gereza, yagejejwe imbere y’Urukiko, aza yakererewe, avuga ko byatewe n’umubyigano w’imodoka z’i Kinshasa.

Uyu wahoze muri Guverinoma ya Congo Kinshasa, ukurikiranyweho kunyereza Miliyoni 19 USD yari yaragenewe kubaka Gereza muri Kisangani, yagejejwe imbere y’Urukiko rusesa Imanza kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025.

Ubwo yahabwaga ijambo mu Rukiko, Mutamba yabanje kwisegura ku Rukiko ku kuba yahageze akererewe, avuga ko byatewe n’umuvundo w’imodoka zari nyinshi mu mujyi wa Kinshasa.

Constant Mutamba yagize ati “Mu byukuri nakererewe mu nzira, kubera umuvundo w’imodoka w’i Kinshasa, nkaba naje kuburana ku ifungwa ry’agateganyo.”

Yitabye Urukiko kandi nyuma yuko abanyamategeko bamwunganira basabye ko urubanza rusubikwa, ariko rukabitera utwatsi, rugategeka ko agomba kwitaba.

Uyu munyapolitiki yagejejwe imbere y’Urukiko nyuma y’ukwezi yeguye ku nshingano zo kuba Minisitiri w’Ubutabera, aho yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe tariki 17 Kamena.

Yeguye nyuma yuko Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa imanza, yemeje ko agomba kumurikirana ku byaha birimo kunyereza miliyoni 19 USD zari zaragenewe kubaka Gereza ya Kisangani.

Uyu Mushinjacyaha yatangaje ko nyuma y’ibazwa ryakorewe uyu munyapolitiki, byagaragaye ko hari impamvu zikomeye zimwemerera gukomeza kumurikirana kubera ibyo yatangarije mu mabazwa yakorewe.

Constant Mutamba we ahakana ibyaha ashinjwa, akagera n’aho yegeka ku Rwanda ku mpamvu zo kuba akurikiranywe n’inzego z’ubutabera yahoze akuriye, aho aherutse gutangaza ko umugambi wo kugira ngo ajyanwe mu nzego z’ubutabera ngo wacuriwe i Kigali, ariko akaba ataragaragaje ibimenyetso.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 3 =

Previous Post

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.