Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Bwongereza bwatangaje icyizere bufitiye amasezerano y’u Rwanda na Congo nyuma y’ikiganiro na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
10/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Bwongereza bwatangaje icyizere bufitiye amasezerano y’u Rwanda na Congo nyuma y’ikiganiro na Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Bwongereza, David Lammy; yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame, ashima intambwe iri guterwa mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ibyumweru bibiri bigiye kuzura Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zishyize umukono ku masezerano y’amahoro, agamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025, yatangaje ko aya masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC ari mu bitanga icyizere mu kugarura amahoro n’ituze mu karere ibi Bihugu byombi (u Rwanda na DRC) biherereyemo.

Mu butumwa yanyujije kuri X, David Lammy yagize ati “Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC, n’ibiganiro hagati ya M23 na DRC biri kubera muri Qatar, biratanga amahirwe y’amahoro n’ituze birambye mu karere.”

Yakomeje agira ati “Navuganye na Paul Kagame mu kwishimira iyi ntambwe no gushimangira ko impande zose zikwiye gushyira mu bikorwa amasezerano.”

Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2025, David Lammy yagiriye urzinduko mu Rwanda, yakirwa na Perezida Paul Kagame mu Biro bye, bagirana ibiganiro byagarutse no ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.

Icyo gihe Perezida Kagame yari yabwiye uyu ukuriye Dipolomasi y’u Bwongereza, ko u Rwanda rufite ubushake buhagije mu gushaka umuti w’ibibazo bihari, ariko ko nanone umutekano w’u Rwanda ugomba kwitabwaho kandi ugahabwa agaciro.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, na we kuri uyu wa Gatatu ubwo yakiraga bamwe mu Bakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, yagarutse kuri aya masezerano yasinyiwe i Washington DC hagati y’u Rwanda na DRC, avuga ko yaje aje kurangiza intambara n’ibibazo bimaze imyaka 30 mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Trump yavuze kandi ko mu byumweru bicye biri imbere ateganya kwakira Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DRC; bagashyira umukono ku masezerano ya nyuma, azaza ashimangira aherutse gushyirwaho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

What time does Kigali really wake up?- A journey through Kigali morning streets

Next Post

Eng.- Trump confirms he will meet Presidents of Rwanda and DR Congo in the coming weeks

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.- Trump confirms he will meet Presidents of Rwanda and DR Congo in the coming weeks

Eng.- Trump confirms he will meet Presidents of Rwanda and DR Congo in the coming weeks

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.