Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Bwongereza, David Lammy; yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame, ashima intambwe iri guterwa mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.
Ibyumweru bibiri bigiye kuzura Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zishyize umukono ku masezerano y’amahoro, agamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025, yatangaje ko aya masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC ari mu bitanga icyizere mu kugarura amahoro n’ituze mu karere ibi Bihugu byombi (u Rwanda na DRC) biherereyemo.
Mu butumwa yanyujije kuri X, David Lammy yagize ati “Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC, n’ibiganiro hagati ya M23 na DRC biri kubera muri Qatar, biratanga amahirwe y’amahoro n’ituze birambye mu karere.”
Yakomeje agira ati “Navuganye na Paul Kagame mu kwishimira iyi ntambwe no gushimangira ko impande zose zikwiye gushyira mu bikorwa amasezerano.”
Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2025, David Lammy yagiriye urzinduko mu Rwanda, yakirwa na Perezida Paul Kagame mu Biro bye, bagirana ibiganiro byagarutse no ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.
Icyo gihe Perezida Kagame yari yabwiye uyu ukuriye Dipolomasi y’u Bwongereza, ko u Rwanda rufite ubushake buhagije mu gushaka umuti w’ibibazo bihari, ariko ko nanone umutekano w’u Rwanda ugomba kwitabwaho kandi ugahabwa agaciro.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, na we kuri uyu wa Gatatu ubwo yakiraga bamwe mu Bakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, yagarutse kuri aya masezerano yasinyiwe i Washington DC hagati y’u Rwanda na DRC, avuga ko yaje aje kurangiza intambara n’ibibazo bimaze imyaka 30 mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Trump yavuze kandi ko mu byumweru bicye biri imbere ateganya kwakira Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DRC; bagashyira umukono ku masezerano ya nyuma, azaza ashimangira aherutse gushyirwaho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.
RADIOTV10