Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, ndetse rukaba rugiye kuganirwaho mu nama igiye kubera mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025 muri siporo rusange yashyiriweho kubungabunga ubuzima mu Rwanda, isanzwe itangirwamo n’ubutumwa bwo gusigasira ubuzima.
Iki gikorwa kandi cyabaye habura amasaha macye ngo i Kigali hatangizwe Inama Mpuzamahanga y’Iminsi itanu yiga kuri Virusi itera SIDA, izahuriramo inzobere mu buvuzi ndetse n’abayobozi mu nzego z’ubuzima baturutse mu bice binyuranye by’Isi.
Nanone kandi iyi nama igiye kuba mu gihe haherutse kuvumburwa urushinge rushobora guterwa umuntu rukamurinda kwandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, bikaba byanamenyeshejwe Abaturarwanda muri iki gikorwa cya Siporo rusange.
Dr. Sabin yagize ati “Mu bintu bya SIDA rero hari ikiri kuvugwa gishya, hari agashinge bagiye kujya batera abantu, bakakagutera rimwe mu mezi atandatu kakakurinda kwandura Virusi itera SIDA.”
Abari muri iyi siporo, bazamuriye rimwe amajwi bishimira iyi ntambwe igezweho mu rwego rw’Ubuzima, Minisitiri akomeza agira ati “Ndabona abagabo bari kukishimira hano, kari hafi kuza. Ako gashinge bazaba bari kukavugaho, twishimiye nk’u Rwanda kwakira abo bantu bose bavuye ku Isi.”
Uru rushinge rwiswe ‘Yeztugo’, ruherutse kwemezwa n’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’Imiti n’ibiribwa muri Leta Zunze Ubumwe za America (FDA) mu kwezi gushize.
Florence Riako Anam, Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubwandu bwa Virusi Itera SIDA ku Isi uzwi nka GNP+ (Global Network of People Living with HIV), avuga ko iyi ntambwe yagezweho y’uru rushinge ari amahirwe adasanzwe ku bantu baba bafite ibyago byinshi byo kwandura SIDA.
Yagize ati “Ibi ni zimwe mu ntambwe turi kugeraho mu bumenyi kandi dusaba ko abantu begerezwa aya mahirwe mu bwirinzi, kuko twaba turi mu nzira nziza yo kurandura iyi Virusi ndetse tunagera ku iherezo ry’ubwandu bushya.”
Nanone kandi hanavumbuwe ikinini umuntu ashobora kunywa ku munsi kikamurinda kwandura Virusi itera SIDA ndetse no gusama inda zitateganyijwe.
Florence Riako Anam ati “Ibi ni ibisubizo byiza ku bakobwa bakiri bato bashobora kugera mu bihe bitaboroheye, bagakenera uburyo buboneye bubarinda gusama inda zitateguwe, bukanabarinda Virusi itera SIDA ikomeje guteza ibibazo muri Afurika.”
U Rwanda, kimwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), bombi bahuriye ku ntego yo kurandura Virusi itera SIDA mu mwaka wa 2030, hagendewe kuri gahunda yiswe ’95-95-95’, aho 95% y’abantu bazaba baripimishije Virusi itera SIDA, muri abo bipimishije, 95% byabo bakaba bari ku miti igabanya ubukana bwa Virusi Itera SIDA, abo bari ku miti na bo 95% byabo bakaba batagishobora kwanduza abandi.
RADIOTV10