Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
15/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza, bazajya batangira amasomo saa mbiri za mu gitondo, ndetse no kuba amashami yigishwa mu mashuri yisumbuye, azahuzwa hagendewe ku masomo y’ingenzi atangwamo.

Izi mpinduka zizatangirana n’umuwaka w’amashuri wa 2025-2026, zigaragaza ko amashami asanzwe ahujwe (combinations) mu masomo y’ubumenyi (science), yagiye ahuzwa, ku buryo abigaga mu mashami arenze abiri bazajya bahuzwa bakigira hamwe.

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi REB, Mutezigaju Flora yagaragaje izi mpinduka, aho yavuze ko nk’abigaga amashami ya MCB (Mathematics Chemistry and Biology), PCB (Physics Chemistry and Biology), na PCM (Physics Chemistry and Mathematics), bazahuzwa bashyirwe mu gice cy’Imibare n’Ubumenyi ku rwego rwa mbere (Mathematics and Science-Stream 1).

Naho abigaga andi mashami, nka MEG (Mathematics Economics and Geography), MCE (Mathematics Chemistry and Economics), MPC (Mathematics Physics and Chemistry), MPG (Mathematics Physics and Geography) na bo bazahuzwa bajye mu Mibare n’Ubumenyi ariko byo ku cyiciro cya kabiri (Mathematics and Science-Stream 2).

Naho abigaga amashami nka HGLE (History Geography and Literature in English) na HLP (History Literature and Psychology) bazajya biga ishami ryiswe Arts in Humanities.

Hari kandi abigaga amashami ahujwe ajyanye n’indimi, nk’abigaga combination ya LEFK (Literature in English, French and Kinyarwanda) ndetse hakaba n’abigaga ishami rya English, French and Kiswahili, aho ubu nabo bazajya bafata ishami ry’indimi zose (Kinyarwanda, English, French and Kiswahili) bakazigira hamwe.

 

Amavugurura akomeye mu bihe byo kwiga

Uretse izi mpinduka zizagaragara mu mashami yigishwa mu mashuri yisumbuye, mu mwaka w’amashuri utaha, isaha yo gutangiriraho amasomo izajya iba ari saa mbiri za mu gitondo ku banyeshuri biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Mutezigaju Flora avuga ko kwigiza imbere amasaha yo gutangiriraho amasomo, byatewe n’imbogamizi zagaragaraga mu bigo bimwe by’amashuri z’umwanya muto wo kwiga.

Ati “Aha habaye amavugurura navuga ko akomeye na byo bitewe n’ibyo abarimu batubwiraga, baratubwiraga bati ‘integanyagisho ntabwo umwana ashobora kuzayirangiza habe na gato, ni ndende cyane’, dusanga rero amashuri menshi dufite yiga mu cyo twita ingunga ebyiri, kwiga ingunga ebyiri ntabwo wabasha kubona periode 40 [igihe gitangirwamo isomo rimwe] mu cyumweru cyangwa se umunani ku munsi.”

Avuga ko iyo abanyeshuri biga ingunga ebyiri ku munsi, nibura bashobora kwiga periode 25 mu cyumweru cyangwa eshanu ku munsi.

Ati “Turavuga tuti ‘kugira ngo rero tubone amasaha atatu n’igice ku munsi kugira ngo umwana yige, biradusaba gutangira ryari?’ dusanga kugira ngo tubone ayo masaha, amashuro yo muri iki cyiciro abana bagomba gutangira saa mbiri za mu gitondo bakageza saa tanu na mirongo ine, ikindi cyiciro kigatangira saa saba n’iminota icumi kikageza saa saa kumi na mirongo itanu.”

Inzego z’uburezi zivuga ko izi mpinduka zose zigamije kunoza ireme ry’uburezi bugifite byinshi byo kongerwamo, bitewe n’ibibazo bikigaragara muri uru rwego rusanzwe ari inkingi nyamwamba mu buzima bw’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 7 =

Previous Post

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Next Post

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Related Posts

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

by radiotv10
12/01/2026
0

For a long time, intelligence was measured by grades, IQ scores, and how fast someone could solve problems. But in...

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

IZIHERUKA

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe
MU RWANDA

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

12/01/2026
Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

12/01/2026
Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

12/01/2026
What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.