Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza, bazajya batangira amasomo saa mbiri za mu gitondo, ndetse no kuba amashami yigishwa mu mashuri yisumbuye, azahuzwa hagendewe ku masomo y’ingenzi atangwamo.
Izi mpinduka zizatangirana n’umuwaka w’amashuri wa 2025-2026, zigaragaza ko amashami asanzwe ahujwe (combinations) mu masomo y’ubumenyi (science), yagiye ahuzwa, ku buryo abigaga mu mashami arenze abiri bazajya bahuzwa bakigira hamwe.
Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi REB, Mutezigaju Flora yagaragaje izi mpinduka, aho yavuze ko nk’abigaga amashami ya MCB (Mathematics Chemistry and Biology), PCB (Physics Chemistry and Biology), na PCM (Physics Chemistry and Mathematics), bazahuzwa bashyirwe mu gice cy’Imibare n’Ubumenyi ku rwego rwa mbere (Mathematics and Science-Stream 1).
Naho abigaga andi mashami, nka MEG (Mathematics Economics and Geography), MCE (Mathematics Chemistry and Economics), MPC (Mathematics Physics and Chemistry), MPG (Mathematics Physics and Geography) na bo bazahuzwa bajye mu Mibare n’Ubumenyi ariko byo ku cyiciro cya kabiri (Mathematics and Science-Stream 2).
Naho abigaga amashami nka HGLE (History Geography and Literature in English) na HLP (History Literature and Psychology) bazajya biga ishami ryiswe Arts in Humanities.
Hari kandi abigaga amashami ahujwe ajyanye n’indimi, nk’abigaga combination ya LEFK (Literature in English, French and Kinyarwanda) ndetse hakaba n’abigaga ishami rya English, French and Kiswahili, aho ubu nabo bazajya bafata ishami ry’indimi zose (Kinyarwanda, English, French and Kiswahili) bakazigira hamwe.
Amavugurura akomeye mu bihe byo kwiga
Uretse izi mpinduka zizagaragara mu mashami yigishwa mu mashuri yisumbuye, mu mwaka w’amashuri utaha, isaha yo gutangiriraho amasomo izajya iba ari saa mbiri za mu gitondo ku banyeshuri biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.
Mutezigaju Flora avuga ko kwigiza imbere amasaha yo gutangiriraho amasomo, byatewe n’imbogamizi zagaragaraga mu bigo bimwe by’amashuri z’umwanya muto wo kwiga.
Ati “Aha habaye amavugurura navuga ko akomeye na byo bitewe n’ibyo abarimu batubwiraga, baratubwiraga bati ‘integanyagisho ntabwo umwana ashobora kuzayirangiza habe na gato, ni ndende cyane’, dusanga rero amashuri menshi dufite yiga mu cyo twita ingunga ebyiri, kwiga ingunga ebyiri ntabwo wabasha kubona periode 40 [igihe gitangirwamo isomo rimwe] mu cyumweru cyangwa se umunani ku munsi.”
Avuga ko iyo abanyeshuri biga ingunga ebyiri ku munsi, nibura bashobora kwiga periode 25 mu cyumweru cyangwa eshanu ku munsi.
Ati “Turavuga tuti ‘kugira ngo rero tubone amasaha atatu n’igice ku munsi kugira ngo umwana yige, biradusaba gutangira ryari?’ dusanga kugira ngo tubone ayo masaha, amashuro yo muri iki cyiciro abana bagomba gutangira saa mbiri za mu gitondo bakageza saa tanu na mirongo ine, ikindi cyiciro kigatangira saa saba n’iminota icumi kikageza saa saa kumi na mirongo itanu.”
Inzego z’uburezi zivuga ko izi mpinduka zose zigamije kunoza ireme ry’uburezi bugifite byinshi byo kongerwamo, bitewe n’ibibazo bikigaragara muri uru rwego rusanzwe ari inkingi nyamwamba mu buzima bw’Igihugu.
RADIOTV10