Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Turakubaha ariko ntitugutinya- Abatavuga rumwe na Perezida wa Kenya bakamejeje

radiotv10by radiotv10
16/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Turakubaha ariko ntitugutinya- Abatavuga rumwe na Perezida wa Kenya bakamejeje
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu Basenateri muri Kenya batavuga rumwe n’ubutegetesi bwa Perezida William Ruto, yavuze ko biteguye gukomeza guhangana, kuko nubwo bamwubaha ariko batamutinya.

Ibi byatangajwe na Senateri Methu John Muhia nyuma yuko Perezida William Ruto ahuye n’abakora mu mushinga wo kubakira abatishoboye, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nyakanga, aho yababwiye ko amagambo y’abatemera ubutegetsi bwe atazigera amuca intege.

Muri iyo nama, Umukuru w’Igihugu cya Kenya yongeye gushimangira ko ari we wazanye umushinga ukomeye, wahinduriye benshi ubuzima.

Yagize ati “Abaturage batigeze bizera ko umunsi umwe bazatunga inzu zabo; uyu munsi inzozi zabo zabaye impamo. Abenshi ubu bamaze kubona ahantu bita iwabo.”

Uyu Mukuru w’Igihugu cya Kenya yavuze ko yatunguwe n’uko abo mu gace ka Mukulu bamubwiye ko icyabakoze ku mutima ari uko “ku nshuro ya mbere buri muryango wagize ubwiherero bwabo.”

Iki ngo ni ikintu gikomeye kubera ko igihe bari bagituye mu kajagari basangiraga ubwiherero ari imiryango irenga itanu.

Perezida William Ruto yavuze ko adatewe ubwoba n’abamuhagurukiye

Mu gihe Perezida Ruto yari asoje iyi nama; abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagiye mu mihanda, bakomeza kwamagana ubutegetsi buriho.

Senateri Methu John Muhia yahuje abaturage mu gace ka Kajiado, ababwira ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi biteguye gukomeza guhangana nabwo.

Yagize ati “Ndashaka kukubwira ko wewe Kasongo; turakubaha ariko ntabwo tugutinya.”

Uyu musenateri ushyigikiye uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi; atitaye ku byo Igihugu cye kimaze kugeraho; yavuze ko bagiye guhirika ubutegetsi.

Ati “Aba baturage utesha umutwe ni bo bakubatse ugera ku butegetsi. Umuntu uzi kubaka aba azi neza no gusenya, kandi gusenya biroroshye kuruta kubaka. Turaje dusenye rero.”

Yakomeje avuga ko ubu intego biyemeje bazashyirwa ari uko bayigezeho. Ati “Ubu ntakandi kazi dufite, twe tumeze nk’abakirisitu, akazi kabo ni ukuvuga shitani bakanamwirukana. Nawe kasongo mperutse kumva uvuga ngo tukureke, tuzakuvuga. Niba udashaka kuvugwa; reka akazi ujye mu rugo, ntawe uzongera kukuvuga.

Shitani tumwamagana buri ku Cyumweru, nawe buri munsi tuzajya tukwamagana kubera ko uri umuntu mubi.”

Senateri Methu John Muhia ngo bazashyirwa ari uko Ruto arekuye ubutegetsi

Perezida William Ruto we ashingiye ku musaruro wa politike ye; yavuze ko atazigera ava ku izima. Ati “Baza bivugisha ngo Kenya ni Igihugu cyapfuye. Ese ubwo ni ikihe Gihugu cyasenyutse uvuga? Uzi Igihugu cyapfuye icyo ari cyo? Reka mbabwire ko ubushake bwanjye bwo guteza imbere iki Gihugu ntibushobora guhinduka.”

Inzego zishinzwe umutekano muri Kenya, zivuga ko zigiye gukora iperereza ku banyepolitike bose bari gutera inkunga imyigaragambyo.

Perezida William Ruto aherutse gutegeka ko umuntu wese uzafatirwa muri ibi bikorwa bagomba kumurasa amaguru yombi, akajyanwa kwa muganga, akazavayo akomereza mu rukiko.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 2 =

Previous Post

Abadepite basabye ibisobanuro BDF yatswe inguzanyo n’abahinzi ikayibaha abo bari guhingira rimwe barasaruye

Next Post

Havutse Ishyaka ryiyemeje guhindura imitegekere muri Uganda

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo
MU RWANDA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

12/01/2026
Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Havutse Ishyaka ryiyemeje guhindura imitegekere muri Uganda

Havutse Ishyaka ryiyemeje guhindura imitegekere muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.