Thursday, November 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe

radiotv10by radiotv10
17/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Kenya, William Ruto yakiriye General (Rtd) James Kabarebe nk’Intumwa Idasanzwe ya Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro byagarutse no ku mutekano w’akarere.

William Ruto yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025, ko yakiriye Intumwa Idasanzwe ya Perezida Kagame.

Muri ubu butumwa, Perezida William Ruto yagize ati “Nakiriye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu General James Kabarebe, Intumwa Idasanzwe ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.”

Umukuru w’Igihugu cya Kenya yatangaje ko iyi Ntumwa Idasanzwe ya Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byiza bishimangira umubano ushyitse kandi ukomeje gutera imbere hagati y’Ibihugu byombi (u Rwanda na Kenya).

Ati “Ibiganiro byacu byibanze ku ngingo zagutse zerecyeye Ibihugu byombi n’akarere, ndetse n’ingamba duhuriyeho mu guteza imbere imikoranire mu mahoro n’umutekano, ubucuruzi n’imikoranire y’akarere.”

Perezida William Ruto yasoje ubutumwa avuga ko Igihugu cye cya Kenya n’u Rwanda bisanzwe ari abafatanyabikorwa beza mu guteza imbere umutekano n’iterambere muri Afurika y’Iburasirazuba.

Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriwe na William Ruto aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − five =

Previous Post

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

Next Post

Building a strong career foundation: A guide for Rwandan youth

Related Posts

President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

by radiotv10
13/11/2025
0

In Conakry, Guinea, President Paul Kagame chaired the 12th Smart Africa Board Meeting, bringing together African leaders and key partners...

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

by radiotv10
13/11/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yateguje ko mu bihe biri imbere abatuye mu Mujyi wa Kigali bafite amikoro make bazajya...

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

by radiotv10
13/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwiba arenga miliyoni 17 Frw mu bujura bumaze iminsi buvugwa...

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

by radiotv10
13/11/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri nderabarezi, bavuga ko bagiye bacibwa intege babwirwa ko ayo masomo asuzuguritse, kandi ko akazi...

Hagaragajwe igipimo kiri hejuru cy’umusaruro w’ubuhinzi upfa ubusa mu Rwanda n’ingamba zafashwe

Hagaragajwe igipimo kiri hejuru cy’umusaruro w’ubuhinzi upfa ubusa mu Rwanda n’ingamba zafashwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi ungana na 30% wangirika bitewe no kubura uburyo bwo kuwubika neza, gusa yizeza...

IZIHERUKA

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe
AMAHANGA

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

13/11/2025
Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

13/11/2025
Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

13/11/2025
Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

13/11/2025
Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

13/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Building a strong career foundation: A guide for Rwandan youth

Building a strong career foundation: A guide for Rwandan youth

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.