Perezida wa Kenya, William Ruto yakiriye General (Rtd) James Kabarebe nk’Intumwa Idasanzwe ya Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro byagarutse no ku mutekano w’akarere.
William Ruto yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025, ko yakiriye Intumwa Idasanzwe ya Perezida Kagame.
Muri ubu butumwa, Perezida William Ruto yagize ati “Nakiriye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu General James Kabarebe, Intumwa Idasanzwe ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.”
Umukuru w’Igihugu cya Kenya yatangaje ko iyi Ntumwa Idasanzwe ya Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byiza bishimangira umubano ushyitse kandi ukomeje gutera imbere hagati y’Ibihugu byombi (u Rwanda na Kenya).
Ati “Ibiganiro byacu byibanze ku ngingo zagutse zerecyeye Ibihugu byombi n’akarere, ndetse n’ingamba duhuriyeho mu guteza imbere imikoranire mu mahoro n’umutekano, ubucuruzi n’imikoranire y’akarere.”
Perezida William Ruto yasoje ubutumwa avuga ko Igihugu cye cya Kenya n’u Rwanda bisanzwe ari abafatanyabikorwa beza mu guteza imbere umutekano n’iterambere muri Afurika y’Iburasirazuba.
Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriwe na William Ruto aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo.
RADIOTV10