Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Minisitiri Nduhungirehe yatanze umucyo ku byatangajwe n’Umuvugizi wa Congo byuzuye ikinyoma

radiotv10by radiotv10
21/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Minisitiri Nduhungirehe yatanze umucyo ku byatangajwe n’Umuvugizi wa Congo byuzuye ikinyoma
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungihe yanyomoje Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC wavuze ko mu bizakorwa n’Urwego rw’Umutekano ruhuriweho n’iki Gihugu n’u Rwanda harimo no kuba AFC/M23 izava mu bice igenzura, avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, nyuma y’ikiganiro cyatambutse kuri Top Congo, aho Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko Ihuriro AFC/M23 rigomba kurekura ibice ryafashe.

Iki kiganiro cyaje nyuma yuko Guverinoma ya DRC isinyanye inyandiko y’amahame azagenga amasezerano hagati yayo na AFC/M23 yashyiriweho umukono i Doha muri Qatar.

Muyaya yavuze ko Ihuriro AFC/M23 rigomba kuzava mu bice ryafashe, ndetse ko biri no mu murongo w’Urwego JSCM (Mécanisme Conjoint de Coordination de la Sécurité) ruzaba ruhuriweho na Guverinoma ya DRC n’iy’u Rwanda rugenwa n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC hagati y’ibi Bihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gusubiza ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, yavuze ko ari ikinyoma.

Yagize ati “Iki ni ikinyoma gihanitse mu maso y’Abanyekongo, cyahimbwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC kandi kibabaje. Ndagira ngo mbibutse ko JSCM ari Urwego ruhuriweho n’impande zombi DRC n’u Rwanda, ruzaba rushinzwe gusa icya mbere kurandura abajenosideri ba FDLR ndetse n’icya kabiri kikaba ari ugukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko Ihuriro AFC/M23 nta na hamwe rifite aho rigarukwaho mu nshingo z’uru rwego ruhuriweho na DRC n’u Rwanda.

Ati “Nanone kandi ahubwo ku kibazo JSCM izaba ishinzwe, ni uguhagarika impungenge z’igishobora kwambukiranya umupaka ndetse n’ingamba zashyizeho zo kwirinda, ikibazo cya AFC/M23 kizaba gifite uruhande rwacyo, kandi kizakemurwa n’ibiganiro bifite intego yo gukemura impamvu bihereye mu mizi y’amakimbirane no guskaha umuti urambye w’amakimbirane.”

Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Mukuru wa AFC/M23, wari unahagarariye iri Huriro ubwo hasinywaga iriya nyandiko y’i Doha, na we yanyomoje ibyatangajwe na Patrick Muyaya, ashimangira ko iri Huriro ridashobora no kurekura metero n’imwe mu butaka bwose yafashe.

Yagize ati “AFC/M23 ntishobora no kurekura na metero imwe, tuzaguma mu bice turimo dukomeze kubiyobora igihe tuzaba turi mu biganiro ku muzi w’ibibazo.”

Amahame yashyiriweho umukono i Doha muri Qatar, nta na hamwe asaba AFC/M23 kuva mu bice igenzura, ahubwo impande zombi (Guverinoma ya DRC na AFC/M23) zisabwa kutagira ibindi bice zifata cyangwa zitakaza.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa mu kwezi gushize ubwo yagezaga ijambo ku Banyekono rijyanye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 65 y’ubwigenge bwa DRC, yavuze ko iri Huriro ubu rigenzura ibice bifite ubuso bw’Ibilometero ibihumbi 34, butuyeho Abanyekongo miliyoni 11.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − eleven =

Previous Post

Amayobera ku rupfu rw’umukobwa basanze mu nzu yitabye Imana

Next Post

Rusizi: Uwarokotse Jenoside wabaga ahadakwiye yubakiwe inzu n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

Related Posts

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

by radiotv10
30/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko mu myaka 24 (kuva muri 2001), abahoze...

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

by radiotv10
30/10/2025
0

The Rwanda Demobilization and Reintegration Commission (RDRC) has announced that over the past 24 years (since 2001), more than 12,000...

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

by radiotv10
30/10/2025
0

Bamwe mu barezi b’amarerero bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze igihe bakora batabona agahimbazamusyi...

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

by radiotv10
30/10/2025
0

Every year, a big number of young Rwandans pack their bags to move to Kigali, drawn mostly by the promise...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/10/2025
0

IZIHERUKA

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda
FOOTBALL

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

30/10/2025
Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

30/10/2025
Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

30/10/2025
Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

30/10/2025
Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

30/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Uwarokotse Jenoside wabaga ahadakwiye yubakiwe inzu n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

Rusizi: Uwarokotse Jenoside wabaga ahadakwiye yubakiwe inzu n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.