Wednesday, July 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Harimo iya 2.000.000Frw- Amatike yo kwinjira mu mukino wa Rayon utegerejwe yaje yihagazeho

radiotv10by radiotv10
22/07/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Harimo iya 2.000.000Frw- Amatike yo kwinjira mu mukino wa Rayon utegerejwe yaje yihagazeho
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ibiciro by’amatike yo kwinjira mu mukino wa gicuti uzayihuza na Younga Africans, harimo iya miliyoni 2 Frw.

Ibi biciro byashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2025 habura ibyumweru bitatu ngo uyu mukino ube, dore ko uteganyijwe ku ya 15 Kanama 2025.

Ni umukino wahujwe n’ibirori by’iyi kipe ya Rayon Sports bizwi nka ‘Rayon Sports Day’ cyangwa ‘Umunsi w’Igikundiro’ byo kumurikira abakunzi bayo abakinnyi bashya.

Ibi biciro by’amatike yo kwinjira muri uyu mukino uzabera muri Stade Amahoro, iya macye ni 3 000 Frw, igakurikirwa n’iya 5 000 Frw, hakaba iya 15 000 Frw.

Mu myanya y’icyubahiro, iya VIP ni 30 000 Frw, mu gihe iya VVIP ari ibihumbi 100 Frw, naho mu myanya izwi nka Executive hakazishyurwa ibihumbi 150 000 Frw.

Itike y’amafaranga menshi mu kwinjira muri uyu mukino utegerejwe na benshi by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports, ni iya Miliyoni 2 Frw mu myanya izwi nka SkyBox.

Rayon Sports igiye gukina umukino wa gicuti na Young Africans yo muri Tanzania yatwaye Igikombe cya Shampiyona iheruka y’umwaka w’imikino wa 2024-2025, mu gihe iyi kipe yo mu Rwanda yo yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kabiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 12 =

Previous Post

DRCongo: Umuyobozi wari umaze ibyumweru bibiri yarabuze yabonetse ariko ibye bikomeza kuba urujijo

Next Post

Gen-Z is raising itself- but are parents losing control or learning to adapt?

Related Posts

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

by radiotv10
23/07/2025
0

Umutoza mushya wa SC Kiyovu, Haringingo Francis Christian aratangiza imyitozo itegura umwaka w'imikino 2025-2026 kuri iyi kipe yahise ininjiza Amiss...

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

by radiotv10
23/07/2025
0

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo...

Rayon Sports nyuma yo kuregwa n’uwari kapiteni wayo hari undi mukinnyi wayitangiye ikirego

Rayon Sports nyuma yo kuregwa n’uwari kapiteni wayo hari undi mukinnyi wayitangiye ikirego

by radiotv10
18/07/2025
0

Nyuma yuko Muhire Kevin areze ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports kubera kutamwishyura umushahara w’amezi abiri, umukinnyi w’Umunya-Senegal, Omar Gning na...

U Rwanda rwabonye itike yo gukina imikino yo mu cyiciro cya nyuma ya BILLIE JEAN KING CUP

U Rwanda rwabonye itike yo gukina imikino yo mu cyiciro cya nyuma ya BILLIE JEAN KING CUP

by radiotv10
16/07/2025
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore mu mukino wa Tennis, yatsinze Senegal ihita iyobora itsinda inabona itike yo gukina imikino yo...

Umutoza Seninga wikojeje muri Zambia bikanga yasubiye mu ikipe yo mu Rwanda yigeze kumuhagarika

Umutoza Seninga wikojeje muri Zambia bikanga yasubiye mu ikipe yo mu Rwanda yigeze kumuhagarika

by radiotv10
16/07/2025
0

Umutoza Seninga Innocent wigeze guhagarikwa n’ikipe ya Etincelles FC, akanerecyeza muri Zambia ariko akabura ikipe, yongeye kugirirwa icyizere n’iyi kipe...

IZIHERUKA

Ingabo za Mali n’abacancuro b’Umutwe w’Abarusiya baravugwaho amarorerwa
AMAHANGA

Ingabo za Mali n’abacancuro b’Umutwe w’Abarusiya baravugwaho amarorerwa

by radiotv10
23/07/2025
0

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

23/07/2025
Isomo abantu bakwiye gukura ku byabaye kuri ‘Burikantu’ n’uko yagombaga kubyitwaramo ntatabwe muri yombi

Isomo abantu bakwiye gukura ku byabaye kuri ‘Burikantu’ n’uko yagombaga kubyitwaramo ntatabwe muri yombi

23/07/2025
I Goma hatahuwe ibisasu n’imbunda byahishwe n’uruhande ruhanganye na AFC/M23 ihagenzura

I Goma hatahuwe ibisasu n’imbunda byahishwe n’uruhande ruhanganye na AFC/M23 ihagenzura

23/07/2025
Eng.-U.S announces formal withdrawal from UNESCO over policy differences

Eng.-U.S announces formal withdrawal from UNESCO over policy differences

23/07/2025
The Government of Rwanda commends the agreements signed with Antigua and Barbuda

The Government of Rwanda commends the agreements signed with Antigua and Barbuda

23/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen-Z is raising itself- but are parents losing control or learning to adapt?

Gen-Z is raising itself- but are parents losing control or learning to adapt?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingabo za Mali n’abacancuro b’Umutwe w’Abarusiya baravugwaho amarorerwa

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Isomo abantu bakwiye gukura ku byabaye kuri ‘Burikantu’ n’uko yagombaga kubyitwaramo ntatabwe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.