Saturday, August 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

radiotv10by radiotv10
31/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaganye yivuye inyuma Umudipolomate wayo uherutse gufatirwa muri Bulgarie ari mu modoka itwaye ibilo 205 by’ikiyobyabwenge cya Cocaine.

Uyu mudipolomate wa Congo witwa ari Jean de Dieu Mutebwa Mulumba asanzwe akorera mu Bubiligi, we n’abandi bantu babiri bafatiwe ku mupaka ubwo imodoka barimo yerecyezaga muri Turukiya inyuze muri iki Gihugu cya Bulgarie.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC kuri uyu wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025, yavuze ko “Yababajwe cyane n’Umudipolamte wa Congo watawe muri yombi muri Bulgarie, wafatiwe mu bikorwa bwikorezi bw’ibiyobyabwenge.”

Uyu mudipolomate w’imyaka 40 y’amavuko, yafatanywe n’abandi bantu babiri barimo umugore w’imyaka 54 ndetse n’umugabo w’imyaka 40.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC ivuga ko uyu Mudipolomate w’iki Gihugu yafashwe tariki 18 Nyakanga 2025 ku mupaka uhuza Bulgarie na Turukiya ari mu modoka ifite ibirango by’umudipolomate kandi nta ruhushya yari yabiherwe na Ambasade akorera.

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Minisiteri yamaganye yivuye inyuma iyi myitwarire idakwiye kandi igashimangira ko yitandukanyije na byo, kandi yemeza ko binyuranyije n’indangagaciro n’amahame ngengamyitwarire ya dipolomasi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC kandi yagaragaje ingamba yafashe zirimo guhamagaza no guhagarika burundu uyu mudipolomate, no “kwamburwa ubudahangarwa bw’umudipolomate ku bw’imyitware idahwitse yo ku rwego rwo hejuru yagaragaje.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC yavuze ko Guverinoma y’iki Gihugu yiyemeje gukorana n’iya Bulgarie mu butabera bugomba kuzakoreshwa mu gufatira ibyemezo uyu mudipolomate.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + sixteen =

Previous Post

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Next Post

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma...

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

by radiotv10
30/07/2025
0

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu. Iki cyemezo cya...

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira...

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

by radiotv10
30/07/2025
0

Ibihugu byo ku Mugabane w'u Burayi byemeranyije n’iby’Abarabu ko Palestine igomba kuba Igihugu cyigenga, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za...

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisitiri w’Ubutabera muri Senegal, Ousmane Diagne, yasabye ko hatangizwa ku mugaragaro iperereza ku bwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo byabaye muri iki...

IZIHERUKA

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports
FOOTBALL

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

by radiotv10
01/08/2025
0

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

01/08/2025
Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

01/08/2025
Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.