Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yahaye ikiganiro urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, arugaragariza ko RDF ikomeje kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu Bihugu bimwe byo ku Mugabane wa Afurika nka Mozambique no muri Centrafrique, arusaba na rwo gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo bya bimwe mu bibazo byugarije uyu Mugabane.
General Mubarakh Muganga yagejeje ikiganiro kuri uru rubyiruko kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kanama 2025 mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.
Ni ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Pursuit of African solutions to African problems, case of Rwanda’s interventions on the African continent’, igaragaza uruhare u Rwanda rugira mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Umugabane wa Afurika.
Iki kiganiro cyatanzwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, cyari kigamije gusangiza urubyiruko ruri muri iri Torero, ibikorwa bya RDF mu gushaka ibisubuzo bya bimwe mu bibazo biri kuri uyu Mugabane.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yasobanuriye uru rubyiruko ko RDF ikomeje kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo byugarije umutekano wa bimwe mu Bihugu byo kuri uyu Mugabane nka Repubulika ya Centrafrique ndetse no muri Mozambique.
Yasabye urubyiruko kandi gukora cyane no kumva uruhare bafite nk’abayobozi b’ahazaza h’u Rwanda ndetse na Afurika.
Yashishikarije aba basore n’inkumi guhora bihugura banashakisha ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha gutanga umusanzu mu gushakira ibisubizo ibibazo bikomeje kugariza uyu Mugabane wabo birimo ubukene, amakimbirane, ndetse n’ibibazo byugarije urwego rw’Ubuzima.
Iki cyiciro cya 15 cy’Itorero Indangamirwa cyatangiye mu ntangiro z’ukwezi gushize, aho abacyitabiriye bazamara iminsi 45 bigishwa inyigisho zigamije kububakamo indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.
Bazahabwa kandi inyigisho zigamije kububakamo kuba intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo mu buzima no kuba abaranga b’u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino.


RADIOTV10