Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’ibinyoma by’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) bishinja Ingabo z’iki Gihugu (RDF) ngo gutanga ubufasha mu bwicanyi bw’abasivile 319 ngo biciwe mu mirima mu burasirazuba bwa DRC.
Mu mpera z’ukwezi gushize no mu ntangiro z’uku, hasohotse raporo ebyiri zirimo iy’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR), zishinja Ihuriro AFC/M23 ubwicanyi bw’abasivile 488 barimo 169 bo muri Raporo ya mbere n’abandi 319 mu yindi.
Muri iyi raporo ya kabiri yo ku ya 6 Kanama 2025, ibi Biro bya UN, OHCHR byavuze ko “Umutwe w’abarwanyi wa M23, ufashwijwe n’ingabo z’u Rwanda hagati ya tariki 9 n’iya 21″ ngo wishe bariya baturage 319 mu duce tune ubwo bari mu mirima yabo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kanama 2025, Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure ibi birego by’ibinyoma.
Iri tangazo rivuga ko “U Rwanda rwamaganye ibirego by’ibinyoma biherutse gutangazwa n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR).”
Rikomeza rigira riti “OHCHR itangaza ibintu bidafitiwe ibimenyeto bigaragaza ubufatanye cyangwa impamvu Ingabo z’u Rwanda zafashije mu bwicanyi bwakorewe abasivile 319 mu masambu mu burasirazuba bwa DRC.”
U Rwanda rukomeza ruvuga ko “uku kwinjiza RDF muri ibi birego bidashobora kwihanganirwa kandi bituma habaho kwibaza kwizerwa kwa OHCHR n’uburyo ikoresha.”
Rukomeza rugaragaza ko ibi byose biri mu mujyo wo kwiyambura icyasha cyo gutsindwa ku Ingabo ziri mu butuma bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasirazuba bwa DRC buzwi nka MONUSCO, aho zimaze imyaka na yindi ariko zikaba zarananiwe kurindira umutekano abaturage b’abasivile bugarijwe n’ibibazo by’umutekano.
Guverinoma y’u Rwanda kandi ivuga ko ibi birego by’ibinyoma bishobora kubangamira inzira z’amahoro zariho zikorwa mu gushakira umuti ibibazo biri muri DRC.
AFC/M23 na yo iherutse kwamaganira kure ibi birego
Ihuriro AFC/M23 ryavuzwe muri ziriya raporo ziyishinja kwica abasivile, aho mu itangazo ryashyize hanze mu cyumweru gishize, ryagaragaje ko ibizikubiyemo n’ubundi biri mu murongo wamaze gufatwa na zimwe mu nzego z’Umuryango w’Abibumbye ziyemeje kubogama no gutangaza ibinyoma bidafitiwe ibimenyetso.
Mu itangazo rya AFC/M23, iri Huriro ryagaragaje ko ibice byavuzwe muri raporo ko byiciwemo abaturage mu mirima, ubwaho hataba n’ibikorwa by’ubuhinzi.
Muri ririya tangazo, Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 yagize ati “Ibice byavuzwe muri raporo (Kanyakiri, Kigaligali, Dubai, Katanga, Lubumbashi, kasave, Kakoro na Busesa) biri muri Pariki ya Virunga, igice gikumiriwe, ahabujijwe gukorerwa ibikorwa by’ubuhinzi. Ni gute abahinzi biciwe mu bice bidakorerwamo ubuhinzi?”
Iri Huriro ryavugaga ko amakuru yashyizwe muri ziriya raporo atigeze akorerwa isuzuma cyangwa ubugororangingo, ryavuze ko bamwe mu batangabuhamya bayatanze ari abasanzwe ari abambari b’ubutegetsi bwa Congo basanzwe banarangwa n’ibikorwa bibi, nka Wazalendo, FDLR, na RUD Urunana.
AFC/M23 yavugaga ko izi raporo zifite icyizihishe inyuma kuko zirengagije ubwicanyi buriho bukorerwa Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo ndetse n’Aba-Hema muri Ituri, yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga ku byatangajwe muri ziriya raporo.
RADIOTV10