Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bamwe mu bafite ibinyabiziga boroherejwe ku isuzuma rishya rigiye gutangira mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
21/08/2025
in MU RWANDA
0
Bamwe mu bafite ibinyabiziga boroherejwe ku isuzuma rishya rigiye gutangira mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’lgihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko abafite ibinyabiziga bafitiye icyemezo cy’isuzuma ry’ibinyabiziga (Contrôle technique) kitararangira, batarebwa na gahunda yo gupimisha imyotsi igiye gutangira ku nshuro ya mbere.

Ni nyuma yuko iki Kigo gitangaje ko “abantu bose ko gupima imyotsi y’ibinyabiziga mu buryo bwisumbuyeho bizatangira ku mugaragaro tariki 25 Kanama 2025 mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’umwuka duhumeka.”

Nyuma yo gutangaza ibi mu itangazo ryagiye hanze ku wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Kanama iki Kigo cyatangaje ko abasanzwe barakoresheje isuzuma ry’ibinyabiziga (Contrôle technique) risanzwe, batarebwa n’iyi gahunda.

Itangaro rya REMA rivuga ko “Niba ikinyabiziga cyawe gifite icyemezo cy’isuzuma ry’ibinyabiziga (Contrôle technique) kitararangira, ntabwo usabwa kujya gupimisha imyotsi y’ikinyabiziga cyawe tariki 25 Kanama 2025.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ikinyabiziga cyawe uzajya kugipimishiriza imyotsi icyememezo cya “contrôle technique” wahawe nikirangira, ari na bwo uzahita usuzumisha ikinyabiziga kugira ngo uhabwe ikindi cyemezo gishya cya contrôle technique.”

Ubu buryo bushya bwo gupimisha imyotsi ibinyabiziga, bugamije kurwanya ibyuka bihumanya ikirere dore ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ibinyabiziga ari byo bigira uruhare runini mu Rwanda mu gusohora ibyuka bigihumanya.

Ubusanzwe gusuzumisha ikinyabiziga, byarebaga imodoka gusa, aho hishyurwaga amafaranga ibihumbi 20 Frw, mu gihe gusuzumisha imyotsi, bireba ibinyabiziga byose bikoresha Mazutu, Lisansi, cyanywa ibikoresho imberabyombi Lisansi n’amashanyarazi bizwi nka Hybrid.

Ni mu gihe ibiciro byo gupimisha imyotsi, byo nk’ipikipiki n’ibindi binyabiziga biri ku rwego rumwe, izajya yishyurirwa 16 638 Frw, imodoka zakorewe gutwara abantu zifite imyanya itarena umunani zishyurirwe 34 940 Frw.

Imodoka itwara abantu bava ku icyenda (9) kuzamura, izajya yishyurirwa 51 578 Frw, kimwe n’imodoka itwara imizigo irengeje toni imwe na yo yishyurirwe 51 578 Frw, mu gihe ibindi binyabiziga bikoresha moteri bikora mu mirimo itandukanye bikazajya byishyurirwa 49 914 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Israel ikomeje gushyira imbaraga mu mugambi wayo utavugwaho wo gufata Gaza

Next Post

Eng.-Some vehicle owners exempted from the new emission test starting in Rwanda

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Some vehicle owners exempted from the new emission test starting in Rwanda

Eng.-Some vehicle owners exempted from the new emission test starting in Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.