Ikigo cy’lgihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko abafite ibinyabiziga bafitiye icyemezo cy’isuzuma ry’ibinyabiziga (Contrôle technique) kitararangira, batarebwa na gahunda yo gupimisha imyotsi igiye gutangira ku nshuro ya mbere.
Ni nyuma yuko iki Kigo gitangaje ko “abantu bose ko gupima imyotsi y’ibinyabiziga mu buryo bwisumbuyeho bizatangira ku mugaragaro tariki 25 Kanama 2025 mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’umwuka duhumeka.”
Nyuma yo gutangaza ibi mu itangazo ryagiye hanze ku wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Kanama iki Kigo cyatangaje ko abasanzwe barakoresheje isuzuma ry’ibinyabiziga (Contrôle technique) risanzwe, batarebwa n’iyi gahunda.
Itangaro rya REMA rivuga ko “Niba ikinyabiziga cyawe gifite icyemezo cy’isuzuma ry’ibinyabiziga (Contrôle technique) kitararangira, ntabwo usabwa kujya gupimisha imyotsi y’ikinyabiziga cyawe tariki 25 Kanama 2025.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ikinyabiziga cyawe uzajya kugipimishiriza imyotsi icyememezo cya “contrôle technique” wahawe nikirangira, ari na bwo uzahita usuzumisha ikinyabiziga kugira ngo uhabwe ikindi cyemezo gishya cya contrôle technique.”
Ubu buryo bushya bwo gupimisha imyotsi ibinyabiziga, bugamije kurwanya ibyuka bihumanya ikirere dore ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ibinyabiziga ari byo bigira uruhare runini mu Rwanda mu gusohora ibyuka bigihumanya.
Ubusanzwe gusuzumisha ikinyabiziga, byarebaga imodoka gusa, aho hishyurwaga amafaranga ibihumbi 20 Frw, mu gihe gusuzumisha imyotsi, bireba ibinyabiziga byose bikoresha Mazutu, Lisansi, cyanywa ibikoresho imberabyombi Lisansi n’amashanyarazi bizwi nka Hybrid.
Ni mu gihe ibiciro byo gupimisha imyotsi, byo nk’ipikipiki n’ibindi binyabiziga biri ku rwego rumwe, izajya yishyurirwa 16 638 Frw, imodoka zakorewe gutwara abantu zifite imyanya itarena umunani zishyurirwe 34 940 Frw.
Imodoka itwara abantu bava ku icyenda (9) kuzamura, izajya yishyurirwa 51 578 Frw, kimwe n’imodoka itwara imizigo irengeje toni imwe na yo yishyurirwe 51 578 Frw, mu gihe ibindi binyabiziga bikoresha moteri bikora mu mirimo itandukanye bikazajya byishyurirwa 49 914 Frw.
RADIOTV10