Banki Nkuru y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo kiva kuri 6,50% gishyirwa kuri 6,75% mu rwego rwo gukumira umuvuduko ukabije w’izamuka ry’ibiciro.
Iki cyemezo cyatangajwe na Banki Nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu hateranye Komite ishinzwe politiki y’ifaranga muri iyi Banki.
Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko “iki gipimo cyifashishwa na banki z’ubucuruzi nk’igipimo fatizo mu kugena ikiguzi cy’inguzanyo, ari bwo buryo bw’ibanze BNR yifashisha mu gukumira umuvuduko ukabije w’izamuka ry’ibiciro no gushyigikira ubukungu bw’Igihugu.”
BNR kandi igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2025, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wagumye kuba mu mbago ngenderwaho, hagati ya 2% na 8% nk’uko byari byitezwe.
Iti “Iteganyamibare rigaragaza kandi ko uzaba hafi ya 7.1 ku ijana uyu mwaka na 5.6 ku ijana muri 2026. Iri teganyamibare riri hejuru gato y’iryari ryakozwe muri Gicurasi 2025, ariko rifite inzitizi zirimo ihindagurika ry’ikirere rishobora guhungabanya umusaruro w’ubuhinzi, ibiciro by’ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga hamwe n’ingorane zaturuka ku mpinduka za politiki y’ubucuruzi mpuzamahanga.”
Hashingiwe kuri iri teganyamibare, Komite ishinzwe politiki y’ifaranga yafashe icyemezo cyo “kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo kigera kuri 6.75 ku ijana kivuye kuri 6.50 ku ijana, ikigero ibonako kizafasha mu kugumisha umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu mbago ngenderwaho.”
Banki Nkuru y’u Rwanda kandi ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka nubwo hari inzitizi ziterwa n’ihindagurika ry’ingamba z’ubucuruzi mpuzamahanga.
Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cyo hejuru mu gihembwe cya mbere 2025, aho bwazamutseho 7.8%.
Ubuyobozi bwa BNR bukagira buti “Iri zamuka ryaturutse ku kwiyongera k’umusaruro w’urwego rwa serivisi n’uw’urw’inganda hamwe n’umusaruro uringaniye wabonetse mu buhinzi.”
Nubwo hagaragara ihindagurika mu ngamba z’ubucuruzi mpuzamahanga, ibipimo by’ubukungu biboneka ku buryo bwihuse bigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka ku kigero cyo hejuru mu gihembwe cya kabiri 2025, ahanini biturutse ku kwiyongera kw’ibikorwa byo mu rwego rwa serivisi n’urw’inganda.

RADIOTV10