Monday, October 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igipimo cy’inyungu fatizo ku nguzanyo mu Rwanda cyazamuwe hasobanurwa n’impamvu

radiotv10by radiotv10
21/08/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Igipimo cy’inyungu fatizo ku nguzanyo mu Rwanda cyazamuwe hasobanurwa n’impamvu
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo kiva kuri 6,50% gishyirwa kuri 6,75% mu rwego rwo gukumira umuvuduko ukabije w’izamuka ry’ibiciro.

Iki cyemezo cyatangajwe na Banki Nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu hateranye Komite ishinzwe politiki y’ifaranga muri iyi Banki.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko “iki gipimo cyifashishwa na banki z’ubucuruzi nk’igipimo fatizo mu kugena ikiguzi cy’inguzanyo, ari bwo buryo bw’ibanze BNR yifashisha mu gukumira umuvuduko ukabije w’izamuka ry’ibiciro no gushyigikira ubukungu bw’Igihugu.”

BNR kandi igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2025, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wagumye kuba mu mbago ngenderwaho, hagati ya 2% na 8% nk’uko byari byitezwe.

Iti “Iteganyamibare rigaragaza kandi ko uzaba hafi ya 7.1 ku ijana uyu mwaka na 5.6 ku ijana muri 2026. Iri teganyamibare riri hejuru gato y’iryari ryakozwe muri Gicurasi 2025, ariko rifite inzitizi zirimo ihindagurika ry’ikirere rishobora guhungabanya umusaruro w’ubuhinzi, ibiciro by’ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga hamwe n’ingorane zaturuka ku mpinduka za politiki y’ubucuruzi mpuzamahanga.”

Hashingiwe kuri iri teganyamibare, Komite ishinzwe politiki y’ifaranga yafashe icyemezo cyo “kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo kigera kuri 6.75 ku ijana kivuye kuri 6.50 ku ijana, ikigero ibonako kizafasha mu kugumisha umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu mbago ngenderwaho.”

Banki Nkuru y’u Rwanda kandi ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka nubwo hari inzitizi ziterwa n’ihindagurika ry’ingamba z’ubucuruzi mpuzamahanga.

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cyo hejuru mu gihembwe cya mbere 2025, aho bwazamutseho 7.8%.

Ubuyobozi bwa BNR bukagira buti “Iri zamuka ryaturutse ku kwiyongera k’umusaruro w’urwego rwa serivisi n’uw’urw’inganda hamwe n’umusaruro uringaniye wabonetse mu buhinzi.”

Nubwo hagaragara ihindagurika mu ngamba z’ubucuruzi mpuzamahanga, ibipimo by’ubukungu biboneka ku buryo bwihuse bigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka ku kigero cyo hejuru mu gihembwe cya kabiri 2025, ahanini biturutse ku kwiyongera kw’ibikorwa byo mu rwego rwa serivisi n’urw’inganda.

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda bwagaragaje agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Iby’ingenzi Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye n’Umuyobozi muri Loni

Next Post

Afurika yizeje kugira icyo ikora ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo

Related Posts

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo kwiyandikisha ku nkumi n'abasore bifuza kuyinjiramo ku rwego rw’abapolisi bato, birimo...

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

by radiotv10
13/10/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yongeye gukangurira abantu gukora imyitozo ngororamubiri, agaragaza iyo bakora kugira ngo bagabanye ibyago kugeza kuri...

Ibyagaragaye mu iperereza ku bakozi ba RBC baregwa muri dosiye ya Miliyoni 48Frw

Ibyagaragaye mu iperereza ku bakozi ba RBC baregwa muri dosiye ya Miliyoni 48Frw

by radiotv10
13/10/2025
0

Abakozi babiri b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC na rwiyemezamirimo umwe, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Work-Life balance: Does it really exist?

Work-Life balance: Does it really exist?

by radiotv10
13/10/2025
0

We’ve all heard the phrase “work-life balance” that perfect harmony between your career and your personal life. It sounds ideal,...

Igisubizo gihabwa abamaze imyaka itatu bafite ikibahangayikishije kirumvikanamo icyizere kitari vuba

Igisubizo gihabwa abamaze imyaka itatu bafite ikibahangayikishije kirumvikanamo icyizere kitari vuba

by radiotv10
13/10/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bamaze imyaka itatu bategereje ingurane z’imitungo...

IZIHERUKA

Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare
AMAHANGA

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

by radiotv10
13/10/2025
0

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

13/10/2025
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

13/10/2025
Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

13/10/2025
Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

13/10/2025
Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Afurika yizeje kugira icyo ikora ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo

Afurika yizeje kugira icyo ikora ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.