Thursday, September 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23

radiotv10by radiotv10
02/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yavuze ko Gen Peter Cirimwami wari Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare ruyoboye Kivu ya Ruguru wishwe na M23 muri Mutarama, yaranzwe no gukorera Igihugu kandi ko yapfuye gisirikare.

Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nzeri 2025 ubwo i Kinshasa haberaga umuhango wo gushyingura no guha icyubahoro, Maj Gen Peter Cirimwami na Colonel Alexis Rubagisha baguye ku rugamba muri Mutarama no muri Gashyantare uyu mwaka.

Maj Gen Peter Cirimwami wari Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare ruyobora Intara ya Kivu ya Ruguru, yishwe na M23 tariki 24 Mutarama, mu gihe Colonel Alexis Rubagisha we yivuganywe tariki 01 Gashyantare 2025.

Aba basirikare bakuru baguye ku rugamba, bashyizwe kandi mu rwego rw’Itwari z’Igihugu ruzwi nka “Héros Nationaux Kabila –Lumumba”, muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere.

Muri uyu muhango wayobowe na Perezida Félix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za DRC, yaboneyeho kugira icyo avuga kuri aba basirikare bombi.

Yagize ati “Général-Major Peter Cirimwami yabayeho ari indwanyi kandi arwana nk’umusirikare, yapfuye gisirikare, ari kuzuza inshingano ze z’ubutwari: kurinda Igihugu, gutabara ubuzima bw’abaturage bacu, kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu kugeza aho abereye igitambo gihebuje.”

Kuri Colonel Alexis Rugabisha, Perezida Tshisekedi yavuze ko “yari uwo gukomeza imbaraga z’urugamba, arwana atuje kandi mu buryo bushikamye. Mu bihe bigoye, yafataga ibyemezo kandi akabishyira mu bikorwa nta rusaku, ariko akarangwa n’imbaraga n’icyubahiro.”

Général-Major Peter Cirimwami washyinguwe muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere, ni umwe mu basirikare bakuru bakoraga ubuza bw’ubutegetsi bwa DRC na FDLR, aho yishwe na M23 nyuma yuko hari hamaez kujya hanze amashusho amugaragaza yagiye gutera akanyabugabo abasirikare bariho harwana na M23.

Maj Gen Peter Cirimwami wishwe muri Mutarama uyu mwaka
Yashyinguwe mu cyubahiro i Kinshasa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − four =

Previous Post

Ngwino nkumare amatsiko ku Kiyaga gishya kigiye kugaragara mu Rwanda

Next Post

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

Related Posts

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

by radiotv10
04/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ridashobora kwihanganira na busa imvugo zibiba urwangano zikomeje gukaza ubukana muri Uvira na Ituri no...

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

by radiotv10
04/09/2025
0

Ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwashimangiye ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwisuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

by radiotv10
03/09/2025
0

Abatuye mu gace ka Kaburantwa muri Cibitoke mu Burundi, bemeje ko bamaze iminsi babona imodoka nyinshi zuzuye abasirikare b’iki Gihugu...

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

by radiotv10
03/09/2025
0

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yavuze ko Isi ifite amahitamo, hagati y’amahoro cyangwa intambara, hagati y’ibiganiro cyangwa guhangana, hagati y’inyungu...

Icyo abunganira uwari Minisitiri muri Congo bavuga ku gihano yakatiwe ahamijwe kunyereza Miliyari 27Frw

Icyo abunganira uwari Minisitiri muri Congo bavuga ku gihano yakatiwe ahamijwe kunyereza Miliyari 27Frw

by radiotv10
03/09/2025
0

Nyuma yuko Constant Mutamba wari Minisitiri w’Ubutabera muri DRC, ahamijwe kunyereza miliyoni 19 USD (arenga miliyari 27Frw) agakatirwa imyaka itatu...

IZIHERUKA

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko
IBYAMAMARE

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

by radiotv10
04/09/2025
0

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

04/09/2025
Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

04/09/2025
Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

04/09/2025
Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

04/09/2025
Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

04/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k'umunyabigango 'The Rock' kwazamuye impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.