Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

radiotv10by radiotv10
03/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu gace ka Kaburantwa muri Cibitoke mu Burundi, bemeje ko bamaze iminsi babona imodoka nyinshi zuzuye abasirikare b’iki Gihugu bambukiranya umupaka berecyeza muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Medias Burundi, avuga ko aba baturage bavuga ko izi modoka za gisirikare zimaze iminsi itatu zikora ingendo kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Aba basirikare kandi baba bitwaje intwaro za rutura aho bivugwa ko baba bagiye gufatanya na bagenzi babo bari kurwana na AFC/M23 mu misozi ya Minembwe, ahamaze iminsi havugwa ibitero bikomeje guhitana inzirakarengane z’Abanyamulenge, zicwa na FARDC ifatanyije n’abarimo abasirikare b’u Burundi.

Abaturage batuye ku gasozi ka Kaburantwa muri zone ya Buganda, bavuga ko babonye amakamyo arenga 30 ya gisirikare atwaye abasirikare bafite intwaro zirimo izikomeye.

Umwe yagize ati “Bamaze iminsi banyura hano buri munsi berecyeza ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Amakuru avuga ko aba basirikare bari koherezwa muri DRC, baba baturutse mu bigo binyuranye bikorerwamo imyitozo ya gisirikare mu Burundi birimo icya Cishemere n’icya Mudubugu, ahamaze iminsi humvikana urusaku rw’imbunda zikomeye.

Amakuru kandi avuga ko muri aba basirikare b’u Burundi bari koherezwa muri Congo, barimo n’abahoze ari abasirikare bari barasezerewe ndetse n’abo mu itsinda ry’Imbonerakure kimwe n’abakuwe mu mitwe y’inyeshyamba irwanya u Rwanda, ikorana n’ubutegetsi bw’u Burundi.

Umwe mu basirikare b’u Burundi boherejwe muri ubu butumwa, yavuze ko bagiye gutiza imbaraga bagenzi babo bamaze iminsi barwanira mu misozi ya Minembwe bafatanyije na FARDC imaze igihe ihanganye n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 ryahagurukiye kurengera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bakomeje kwicwa kuva cyera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − nine =

Previous Post

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

Next Post

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

Related Posts

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.