Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Bwa mbere Naomie yavuze ingaruka yagizweho n’ibyo yavuzweho nyuma gato yo kuba Miss

radiotv10by radiotv10
03/09/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Bwa mbere Naomie yavuze ingaruka yagizweho n’ibyo yavuzweho nyuma gato yo kuba Miss
Share on FacebookShare on Twitter

Naomie Nishimwe wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko yanyuze mu bihe by’agahinda gakabije (depression) abitewe n’ibyo abantu bamuvuzeho ku manota yagize mu bizamini bya Leta yagiye hanze nyuma yo kwegukana ikamba.

Miss Naomie yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yari umwe mu batanze ibiganiro mu gikorwa cyiswe “Girls Impact Gathering-Girls rising for Family & Nation (Isaiah 61:3-4)” kigamije guhugura urubyiruko rw’abakobwa.

Miss Namie wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, yagarutsweho cyane ubwo amanota y’ibizamini bya Leta by’abari barangije ayisumbuye byajyaga hanze, aho bamwe banengaga amanota yagize.

Muri iki kiganiro yatanze kuri uyu wa Kabiri, Naomie yagarutse ku byamuvugwagaho icyo gihe, avuga ko byamugizeho ingaruka mu mitekerereze ye, byatumye arushaho gutakambira Imana.

Ati “Naravuzwe cyane mu Gihugu hose, navuga ko ibi ari ubwa mbere mbivuzeho. Natangiye kwishidikanyaho, mbwira Imana nti ‘ubu mfite ikamba’, mbwira Imana nti ‘…’ icyo ngihe nta cyizere nari mfite, ubwo Covid-19 izamo noneho…”

Ubwo hadukaga iki cyorezo cya Covid, Naomie yabuze uburyo yashyira mu bikorwa imishinga yari yamuritse ubwo yiyamamarizaga kwegukana ikamba rya Nyampinga, ariko bitamubuzaga na we kugira icyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko yashyiraga ifoto ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakamusamira hejuru bamutuka, bagendeye ku manota yo mu bizamini bya Leta.

Avuga ko yakiraga ibitekerezo by’abantu bamubwira bati “’wowe uri umuswa, urapositinga amafoto, ibyo ngibyo ni byo twagutoreye…’ Noneho nkumva namubwira ngo twese turi muri Covid-19, Guma mu Rugo, ndakora iki muri aya masaha?”

Yakomeje agira ati “Byari byinshi kuri njye. Natangiye gusenga, hari igihe ugera muri ibyo bihe, ukumva Imana yaragusize, ukumva wagenda ahantu ukavuza induru, ariko iyo Imana yavuze ikintu…”

Miss Naomie wavuze ko gusenga byamufashije kunyura muri ibi bibazo byose, kandi nyuma yaje guterwa imbaraga no kubona hari abantu bamwishimira banamubwira ko ababera urugero rwiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + ten =

Previous Post

Amavubi yageze muri Nigeria ahabwa umukoro na Perezida mushya wa FERWAFA

Next Post

Kigali: Abafatanywe udupfunyika tw’urumogi batanze amakuru

Related Posts

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

by radiotv10
20/10/2025
0

Umuhanzikazi Antoinette Rehema w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukorera ibikorwa bye bya muzika muri Canada, yashyize hanze indirimbo ye...

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

by radiotv10
18/10/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi, Ishimwe Hakizimana uzwi nka Shizzo baherutse kwambikana impeta y’urukundo, bashyize hanze itariki...

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

by radiotv10
17/10/2025
0

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wari umaze imyaka 12 atuye ku Mugabane w’u Burayi, yemeje ko mu kwezi gutaha azagaruka mu Rwanda...

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Umukinnyikazi wa Filimi uzwi mu Rwanda, Alliah Cool yongeye kwikoma umunyamakuru wagize icyo avuga ku modoka ye ifite plaque yo...

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma yuko umukinnyi wa filimi, Alliah Cool agaragaje imodoka aherutse kugura, yabaye nk’uterana amagambo n’umunyamakuru umwe mu Rwanda wayitanzeho igitekerezo...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

21/10/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

21/10/2025
Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

21/10/2025
Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

21/10/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

21/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Abafatanywe udupfunyika tw’urumogi batanze amakuru

Kigali: Abafatanywe udupfunyika tw’urumogi batanze amakuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.