Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyo wamenya ku ndege zitwara-Drone zizakora nka Taxi mu Rwanda bibaye bwa mbere muri Afurika

radiotv10by radiotv10
04/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyo wamenya ku ndege zitwara-Drone zizakora nka Taxi mu Rwanda bibaye bwa mbere muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Rwanda hamuritswe umushinga w’ikoreshwa ry’indege nto zitagira abapilote zizakora nka taxi zitwara abagenzi, aho iki Gihugu kibaye icya 21 ku Isi kigezemo uyu mushinga, kikaba icya mbere ku Mugabane wa Afurika.

Ikoreshwa ry’izi ndege ryamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nzeri 2025 habura amasaha macye ngo mu Rwanda hatangire inama Nyafurika y’iminsi ibiri yiga ku iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere izwi nka ‘Aviation Africa’ itangira kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2025.

Ubwo hamurikwaga uyu mushinga, hagaragajwe izi ndege zizwi nka ‘eVTOL’ zikorwa n’Uruganda rw’Abashinwa rwa EHang, ndetse hanakorwa igerageza ryazo mu Rwanda, aho yatwaye abantu babiri mu kirere.

Ni indege ishobora gutwara abantu babiri ikanagira ubushobozi bwo gutwara ibilo 620, igashobora kugenda ibilometero biri hagati ya 25 na 30, ndetse bateri yayo ikaba ishobora ikaba yatuma iyi ndege imara iminota 30’ mu kirere, dore ko zikoresha amashyanyarazi.

Iyi ndege iyo iri ku butaka ishobora kubugenderaho kuko ifite udupine 12, mu gihe yagurutse ikaba ishobora kugera ku butumburuke bwa metero 100 mu kirere.

Iyi ndege ifite agaciro k’ibihumbi 400 USD (arenga miliyoni 580 Frw) ikoranye ikoranabuhanga rigezweho, kuko ishobora gutahura ikibazo yagira mu gihe yaba iri mu kirere, kugira ngo idateza impanuka.

Umuyobozi ushinzwe Ubuhahirane Mpuzamahanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indege zitari iza gisirikare (RCAA), Melissa Rusanganwa avuga ko iyi ndege ari imwe mu zikoresha ikoranabuhanga rigezweho ry’indege zigenda zidafite abapilote.

Avuga ko ikoreshwa ry’izi ndege rizafasha abantu kubasha gukora ingendo mu buryo bwihuse, byumwihariko rikazakoreshwa mu bukerarugendo bw’u Rwanda.

Ati “Umuntu agashobora kujya gusura Intara y’Amajyaruguru mu minota micye, izanye amahirwe menshi cyane cyane ko ari ubwa mbere bikozwe hano muri Afurika hano mu Rwanda.”

Melissa avuga ko mu Rwanda hari hamenyerewe utududege tutagira abapilote twa Zipline twifashishwa mu gusakaza amaraso n’imiti, ubu hakaba haje izi zizatwara abagenzi.

Ati “Tugiye ku rundi rwego rw’indege izajya itwara abantu, igafasha mu rwego rw’ubukerarugendo cyane cyane.”

Melissa Rusanganwa avuga kandi ko ikoreshwa ry’izi ndege rizashyigikira uruhare rw’u Rwanda mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, kuko zikoresha amashanyarazi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + eight =

Previous Post

Eng.- VIDEO: Inside the RDF’s battle against terrorists in Cabo Delgado

Next Post

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

Related Posts

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

by radiotv10
15/12/2025
0

After a brutal attack carried out by the FDLR terrorist group in Walikale Territory left four civilians dead. Rwanda’s Minister...

Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Umusesenguzi mu bya Politiki, Hon. Evode Uwizeyimana, avuga ko ibyakunze gutangazwa na Perezida w’u Burundi ko yifuza gutera u Rwanda,...

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

by radiotv10
15/12/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yagaragarije Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, amatariki yagiye...

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

by radiotv10
15/12/2025
0

Kigali, Rwanda - Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda ) is excited to announce an exclusive 5% cashback for MoMoApp...

IZIHERUKA

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge
MU RWANDA

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.