Sunday, September 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

radiotv10by radiotv10
04/09/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ridashobora kwihanganira na busa imvugo zibiba urwangano zikomeje gukaza ubukana muri Uvira na Ituri no mu bindi bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kimwe n’ibindi bikorwa bibangamira rubanda biri kuhabera.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2025.

Kanyuka avuga ko “Iyi ngengabitekerezo yabibwe mu baturage bikozwe n’Ubutegetsi bwa Kinshasa n’abarwanyi babwo bishyize hamwe, byumwihariko FARDC, FDLR, Mai-Mai Wazalendo, Imbonerakure n’abasirikare b’u Burundi, byibutsa umwuka wari i Goma mbere yuko ibohozwa n’abarwanyi ba AFC/M23 mu mpera za Mutarama.”

Uyu Muvugizi wa AFC/M23 akomeza agaragaza ibikorwa bibi biriho bibera muri biriya bice, aho yavuze ko muri Uvira, imvugo zibiba urwangano zikomeje kwiyongera mu buryo budasanzwe kandi ko zigeze ku rwego rwo kutihanganirwa.

Ati “Nanone kandi abarwanyi bishyizwe hamwe [barwanirira Leta ya DRC] bari guhuza ibikorwa banagaba ibitero mu bice bituwemo n’abaturage, bakica abanyagihugu bagenzi bacu, bikanatuma benshi bava mu byabo bagahunga.”

Kanyuka akomeza agira ati “Ibi bikorwa bigamije kurimbura abantu hagendewe ku bwoko bwabo, bikongezwa n’ubutegetsi budashoboye bwa Kinshasa muri Uvira, muri Ituri no mu bindi bice by’Igihugu, bigomba guhagarara vuba na bwangu.”

Umuvugizi wa AFC/M23 yaboneyeho kwibutsa Umuryango Mpuzamahanga n’Imiryango Itegamiye kuri Leta irengera uburenganziea bwa muntu, ko ibi biriho bikorwa ari uguhonyora bikomeye ihame ry’Iyubahirizwa ry’uburengaznira bwa muntu, ndetse n’amahame shingiro y’uburenganzira bwa muntu yashyizweho n’Umuryango mpuzamahanga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

Next Post

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

Related Posts

Muri Congo hemejwe amakuru y’igaruka ry’icyorezo cya Ebola hanatangazwa umubare w’abo kimaze guhitana

Muri Congo hemejwe amakuru y’igaruka ry’icyorezo cya Ebola hanatangazwa umubare w’abo kimaze guhitana

by radiotv10
05/09/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abantu 15 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola, nyuma yuko cyongeye...

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

by radiotv10
04/09/2025
0

Ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwashimangiye ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwisuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

by radiotv10
03/09/2025
0

Abatuye mu gace ka Kaburantwa muri Cibitoke mu Burundi, bemeje ko bamaze iminsi babona imodoka nyinshi zuzuye abasirikare b’iki Gihugu...

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

by radiotv10
03/09/2025
0

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yavuze ko Isi ifite amahitamo, hagati y’amahoro cyangwa intambara, hagati y’ibiganiro cyangwa guhangana, hagati y’inyungu...

Icyo abunganira uwari Minisitiri muri Congo bavuga ku gihano yakatiwe ahamijwe kunyereza Miliyari 27Frw

Icyo abunganira uwari Minisitiri muri Congo bavuga ku gihano yakatiwe ahamijwe kunyereza Miliyari 27Frw

by radiotv10
03/09/2025
0

Nyuma yuko Constant Mutamba wari Minisitiri w’Ubutabera muri DRC, ahamijwe kunyereza miliyoni 19 USD (arenga miliyari 27Frw) agakatirwa imyaka itatu...

IZIHERUKA

Ibyo wamenya ku birori bizabaho bwa mbere mu Rwanda bizahuza imbwa zigasabana n’abazikunda bakamenyana
MU RWANDA

Ibyo wamenya ku birori bizabaho bwa mbere mu Rwanda bizahuza imbwa zigasabana n’abazikunda bakamenyana

by radiotv10
06/09/2025
0

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

05/09/2025
Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

05/09/2025
From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

05/09/2025
Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

05/09/2025
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

05/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyo wamenya ku birori bizabaho bwa mbere mu Rwanda bizahuza imbwa zigasabana n’abazikunda bakamenyana

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.