• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Umuturage yasannye ikiraro gihuza uturere tubiri urujya n’uruza rwongera gusagamba

radiotv10by radiotv10
08/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iburengerazuba: Umuturage yasannye ikiraro gihuza uturere tubiri urujya n’uruza rwongera gusagamba
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Karere ka Rusizi, yafashe icyemezo cyo gusana ikiraro gihuza aka Karere n’aka Nyamasheke, cyari kimaze imyaka ibiri cyarangijwe n’Umugezi wa Ntontwe, gusa agasaba Ubuyobozi gushyiraho akabwo kuko yakoze ibyoroheje ku buryo kidasanwe mu buryo burambye, cyakongera kikangirika.

Iki kiraro cyari kimaze imyaka ibiri cyarangijwe n’umugezi wa Ntontwe washegeshe igice cy’umuhanda ukenda gucikamo kabiri kugeza aho moto n’abanyamaguru ari bo gusa babashaga gutambuka.

Habimana Ephrem usanzwe ari umucuruzi mu isantere ya Nyakabuye muri Rusizi, avuga ko nyuma yuko imvura idasanzwe yaguye muri Kanama yari igiye kugitwara burundu ku buryo na moto zari zitangiye kujya zinyuraho zigengesereye, yahise afata umwanzuro wo gushyiraho umusanzuwe we kugira ngo  urujya n’uruza rudahagarara.

Agira ati “Njyewe impamvu nabikoze ni uko nabonaga bibangamye pe. Nafashe umwanzuro mbona ikiraro uruzi rwaragisenye nshaka abakozi baragikora. Ubu  imodoka ziri gutambuka nta kibazo.”

Abaturage bakoresha iyi nzira bishimira ko yongeye kuba nyabagendwa bagashimira mugenzi wabo watundishije amabuye akongera guhanga umuhanda bundi bushya bigatuma imodoka zongera gutambuka.

Nduwamariya Alphonsine ati “Hari ahantu imodoka itashoboraga kunyura, ndeste na moto ari moto yacagaho umuntu afite impungenge ko yagwa mu mazi. Aho rero uwo muvandimwe ahakoreye ni bwo imodoka zongeye gutambuka.”

Aba baturage ndetse na mugenzi wabo bashimira umusanzu yatanze mu gusana iki kiraro basaba Leta kucyubaka mu buryo burambye kuko ibyo yakoze kwari ugufasha by’igihe gito, bagasanga imvura y’umuhindo itazasiga iki kiraro amahoro.

Bimenyimana Fiacre ati “Ibi ni ubwifashisho kuko turi mu mpeshyi, Ubwo ni ukuvuga ngo imvura nigwa mu kwa cumi n’abiri ibi byose bizagenda.”

Habimana na we ati “Ni ibyo kwifashisha igihe gito kuko uruzi rwuzuye rwakongera rukabitwara. Turacyasaba ubuyobozi ko bwatwubakira ikiraro mu buryo burambye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba ashimira uyu muturage ku gikorwa cy’ubwitange yakoze, akagaragaza ko iki kibazo Akarere kagishyize mu byihutirwa kandi ko inzira zo kugikemura zatangiye.

Agira ati “Ni urugero rwiza rw’ubwitange n’ubufatanye bw’abaturage mu gufasha no kwishakamo ibisubizo. Turamenyesha abaturage ko akarere ka Rusizi kafashe iki kibazo nk’icyihutirwa, kandi hari igenzura rimaze gukorwa rigamije igisubizo kirambye. Ku butatanye na RTDA inyigo yamaze gukorwa mu buryo bw’ubutabazi mbere y’igihe cy’imvura giteganyijwe mu Kuboza. Hazakorwa imirimo y’ibanze mu buryo bwihuse ituma urujya n’uruza rw’abantu rukomeza. Ibi bizafasha ko hategurwa uburyo burambye bwo kubaka iki kiraro.”

Imirimo yo gutundisha amabuye n’igitaka byakoreshwe mu kongera gukora igice cy’umuhanda gifashe iki kiraro, Habimana avuga ko byamutwaye amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni 1 Frw, abaturage bakamushimira ko nibura bigiye gutuma iyi nzira imara kabiri.

Urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rwongeye
Abanyamaguru na bo barambuka

Na moto ziragenda ntacyo zikanga

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − nineteen =

Previous Post

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

Next Post

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.