Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri yateye molare abanyeshuri batangiye amasomo anaha umukoro ababyeyi

radiotv10by radiotv10
08/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Minisitiri yateye molare abanyeshuri batangiye amasomo anaha umukoro ababyeyi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangije ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2025-2026, yifatanya n’abanyeshuri bo mu Ishuri rimwe mu Mujyi wa Kigali, abasaba kuzakurikira neza amasomo, anibutsa ababyeyi ko ari ngombwa gukurikirana imyigire y’abana babo.

Joseph Nsengimana, yatangije umwaka w’amashuri kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nzeri 2025, aho yari ku Rwunge rw’Amashuri (G.S) Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Mu gikorwa cyanagaragayemo kubanza gushyiraho ka molare ku banyeshuri, babifashijwemo n’abarezi babo na Minisitiri ubwe, yabasabye kuzarangwa no kumvira inama z’abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri.

Minisitiri Joseph Nsengimana, yasabye kandi abanyeshuri kujya bakurikira mu ishuri, ndetse inama bagiriwe n’abayobozi b’ishuri n’abandi barezi, bakazumvira uko zakabaye.

Yagize ati “Banyeshuri, ndabasaba gukurikira amasomo yanyu neza, mukiga mushyizeho umwete kugira ngo murusheho gutsinda.”

Yanaboneyeho kwibutsa ababyeyi inshingano zabo ku myigire y’abana babo, ababwira ko ari ngombwa gukurikirana uko bitwara ku ishuri n’uburyo batsinda.

Yagize ati “Twasaba ko ababyeyi bajya begera amashuri bakababaza uko abana bakora, bakababaza ibyo bashobora gukora kugira ngo bafashe abana kwiga.”

Yanasabaye kandi kujya batanga ibyangombwa bikenerwa kugira ngo abana babo babashe kwiga neza, birimo ibikoresho ndetse n’ibindi byose bigenwa n’ubuyobozi bw’Ishuri.

Minisitiri w’Uburezi kandi yanasabye abarezi n’abayobozi b’amashuri kurushaho kugira uruhare mu gutanga uburezi bufite ireme, barushaho gukurikiza ibiteganywa n’integanyagisho, ndetse bakarushaho gukorana hagati yabo, ariko banakorana n’ababyeyi barerera mu bigo bakoramo.

Minisitiri w’Uburezi yabanje kugirana molare n’abanyeshuri
Yabasabye kujya bakurikira mu gihe bari kwiga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − fourteen =

Previous Post

Amakuru mashya: Herekanywe abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone bariye amafaranga y’abarimo abakozi b’Imana

Next Post

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

Related Posts

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

by radiotv10
28/10/2025
0

It has been a hundred years since the Anglican Church of Rwanda established its first roots on the hills of...

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

by radiotv10
28/10/2025
0

Umuryango wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, urashimira ubuvugizi wakorewe bwatumye umubyeyi wawo wari umaze igihe arembeye...

IZIHERUKA

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion
MU RWANDA

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

28/10/2025
Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

28/10/2025
Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.