General Olivier Gasita uherutse kugirwa Umuyobozi Wungirije wa Rejiyo ya 33 unashinzwe Ibikorwa bya Gisirikare n’ubutasi muri Uvira, bikazamura intugunda n’imyigaragambyo, yavuye muri uyu Mujyi wo muri Kivu y’Epfo.
Amakuru dukesha Radio Okapi, aravuga ko General Gasita yavuye muri Uvira kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2025 ku isaha ya saa cyenda.
Aya makuru yemejwe na bamwe mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko nta byinshi byatangajwe ku igenda ry’uyu Mujenerali, n’aho yaba yerecyeje.
General Olivier Gasita avuye muri uyu Mujyi wa Uvira, nyuma yuko habaye imyigaragambyo yazamuwe n’umutwe wa Wazalendo wavugaga ko utamushaka, umushinja gukorana na AFC/M23.
Iyi myigaragambyo yaje gukwirakwira mu baturage yanabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru, yarimo kandi imiryango itari iya Leta yahamagariye abaturage kuyitabira.
Uyu Mujenerali yari aherutse guhabwa inshingano na Perezida Felix Tshisekedi, amugira Umuyobozi wa Rejiyo ya 33 ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi muri Uvira.
Mu gihe cy’icyumweru yari amaze amanutse muri Uvira, imyigaragambyo yakomeje gukara, aho abaturage bayinjiyemo nyuma yuko umutwe wa Wazalendo ufatanya na FARDC, umwamaganye uvuga ko utamushaka, umushinja gukorana na AFC/M23, ndetse bamakushinja kuba yaragize uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Bukavu.
RADIOTV10










