Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bugesera: Umugore wabujijwe kwiyahura yivugira ko yishinja kwanduza SIDA umugabo we kandi ari intungane

radiotv10by radiotv10
16/12/2021
in MU RWANDA
0
Bugesera: Umugore wabujijwe kwiyahura yivugira ko yishinja kwanduza SIDA umugabo we kandi ari intungane
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wafatiwe kuri Nyabarongo mu Karere ka Bugesera agiye kwiyahura, yavuze ko yari agiye kwiyambura ubuzima kubera ikinegu yumva yishinja cyo kwanduza SIDA umugabo we kandi we atajya amuca inyuma akaba anitonda.

Uyu mugore wo mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko yasanzwe ku mugezi wa Nyabarongo amaze kwitunganya ngo yiyahure kuko yari amaze gushyira umwana hasi ndetse n’igikapu yari afite.

Abaturage bamubonye, babwite BTN dukesha aya makuru ko basanze habura gato ngo yinage muri Nyabarongo bagahita batabaza inzego zahise zimufata zikamubuza.

Umwe mu baturage yagize ati “Nabonye asa n’ufite stress, yavugaga ko afite ibibazo byinshi, amakosa yakoreye umugabo we.”

Uyu mugore wari ugiye kwiyahura na we yavuze icyari kimuteye gushaka kwiyambura ubuzima, avuga ko yumvaga yarambiwe ubuzima akava mu rugo agapfa kugenda na we atazi aho yerecyeza.

Yavuze ko uku gushaka kwiyambura ubuzima yabitewe n’inkomanga yumvaga afite ku mutima yo guhemukira umugabo we.

Ati “Umugabo wanjye naramubabaje cyane, mubabaza muca inyuma, mubabaza ampahira, mubabaza ambyaza, mubabaza muri byinshi ntarondora. Nafashe umwanya njya kumusaba imbabazi arabyanga nigumira muri gahunda zanjye.”

Yakomeje agira “Namwanduje SIDA kandi atarigeze asambana na rimwe anca inyuma. Ndihana ibyaha byose bindi ku mutima kuko mbyamvuyeho.”

Uyu mugore wumvikana mu ijwi riciye bugufi, yakomeje agira ati “Imana yo mu ijuru imbabarire mpagaze imbere yayo manitse ibiganza, ninongera gutandukira igihango cyayo, ikirenge cyayobye ntikizagaruke ariko impe amahoro yo mu mutima.”

Umugabo w’uyu mugore bafitanye umwa umwe w’imyaka ine, we yanze kugira icyo atangaza, ibintu bigaragaza ko afite intimba ku mutima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − seven =

Previous Post

Mpobera twarikingije, kuramo agapfukamunwa nkurebe neza,…-CP Kabera yagaragaje zakongeza kudohoka

Next Post

Gisagara: Impanuka ikomeye yaguyemo abaganga babiri bari mu gikorwa cyo gusiramura

Related Posts

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

There’s a competition happening among young people today, quiet, invisible, and rarely admitted. No one announces it. No one sets...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

IZIHERUKA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It
IMIBEREHO MYIZA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisagara: Impanuka ikomeye yaguyemo abaganga babiri bari mu gikorwa cyo gusiramura

Gisagara: Impanuka ikomeye yaguyemo abaganga babiri bari mu gikorwa cyo gusiramura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.