Umwongerezakazi Ruby Bhogal wamamaye mu kiganiro kizwi nka Bake Off cyo mu Bwongereza, yahishuye ko yakoranye ubukwe na James Stewart, umunyamakuru wa BBC.
Ruby yabaye igisonga mu iki kiganiro cy’irushanwa ryo guteka rizwi Bake Off, igice cya munani muri 2018, ubwo ryegukanwaga na Rahul Mandal.
Uyu mukobwa wageze mu cyiciro cya nyuma muri iri rushanwa, yahishuye ko yakoranye ubukwe na James Stewart mu mezi atatu ashize.
Yabitangaje mu buryo butunguranye mu kiganiro yagiranaga n’abafana kuri Instagram, aho yavuze ko ubu ari umugore w’umunyamakuru uzwi cyane wa BBC.
James Stewart wakoranye ubukwe bw’ibanga n’uyu mukobwa, asanzwe ari umunyamakuru ukora ibiganiro bijyanye n’ubumenyi kuri BBC.
Ruby kandi yasangije abantu amafoto agaragaza ubukwe bwe na James Stewart, ubwo bariho basezerana barebana akana ko mu jisho.


RADIOTV10