Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
18/09/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyezamu wa Rayon Sports FC, Umunye-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila yatanze inama ku cyakorwa ngo ikipe ye isezerere Singida Black Stars yo muri Tanzania.

Mu kiganiro cyihariye, Pavelh Ndzila yahaye RADIOTV10, yavuze ko gusezerera iyi kipe muri iri rushanwa rya CAF Confederation Cup bishoboka ariko mu gihe habaho gushyira hamwe kw’inzego zose zigize Rayon Sports FC.

Pavelh Ndzilla niwe mukinnyi wa nyuma wasinyiye Rayon Sports FC muri iyi mpeshyi, nyuma y’imyaka ibiri akinira APR FC.

Muri iyo myaka ibiri, APR FC yagiye isezererwa na Pyramids FC yo mu misiri mu marushanwa ya CAF Champions league.

Mu mwaka wa kabiri, iyi kipe y’ingabo yasezerewe ku kiciro cya kabiri ( Round 2) nyuma yo gusezerera Azam FC nayo yo muri Tanzania muri Round ya 1.

Kuba yongeye guhura n’ikipe yo muri Tanzania ari muri Rayon Sports FC niho yahereye ahishura urufunguzo rwo gusezerera Singida Black Stars.

Yagize ati “ Singida siyo kipe ikomeye muri Afrika, kuyisezerera bisaba gushyira hamwe, abayobozi bakavuga rumwe, abatoza n’abakinnyi bakavuga rumwe, Singida yavamo kuko Rayon Sports ni ikipe nziza ifite abakinnyi bakiri bato bavanzemo n’abafite ubunararibonye…”

Pavelh Ndzila avuze ibi asa n’ukebura aba-Rayon bamaze iminsi bavugwamo kudashyira hamwe cyane cyane mu buyobozi.

Umukino ubanza wa Rayon Sports FC na Singida Black Stars uteganyijwe kuwa gatandatu taliki ya 20 Nzeli 2025 saa 19h00 kuri Kigali Pele Stadium, mu gihe uwo kwishyura uzaba mu mpera z’icyumweru kizakurikiraho.

Uyu mukino ubanza uzayoborwa n’abasifuzi bo muri Eswatini , haba uwo hagati n’abandi babiri bamwungirije.

Singida Black Stars yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 Nzeli 2025 ahagana saa 17h00.

Yazanye intwaro zayo zikomeye zirimo Kapiteni wa Uganda Cranes Khalid Auco, Clatous Chama, Kibabage bose banyuze mu ikipe ya Yanga.

Singida ije gukina uyu mukino nyuma y’iminsi mike yegukanye irushanwa rya “CECAFA KAGAME CUP” ryaberega i Dar Es Salaam muri Tanzania itsinze    ku mukino wa nyuma Al Hilal Omdurman ya Sudan ibitego bibiri kuri kimwe.

APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yagarukiye muri kimwe cya kabiri isezerewe na Al Hilal Omdurman, gusa yaje kwegukana umwanya wa gatatu itsinze KMC igitego kimwe ku busa.

Rayon Sports FC yaherukaga muri iyi mikino ya CAF Confederation Cup muri 2023 ubwo yasezererwaga na Al Hilal Benghazi mu mikino yombi yari yabereye mu Rwanda kubera icyunamo cyari muri Libya yari yapfushije abaturage bahitanywe n’imyuzure.

Pavelh Ndzila twaganiriye
Yagiriye inama Rayon

Singida yo yamaze gusesekara mu Rwanda

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 6 =

Previous Post

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Next Post

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.