Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gisenyi: Umusore bivugwa ko yagiye kwifotoreza ku Kivu akaza no koga yarohamye ahita apfa

radiotv10by radiotv10
16/12/2021
in MU RWANDA
0
Gisenyi: Umusore bivugwa ko yagiye kwifotoreza ku Kivu akaza no koga yarohamye ahita apfa
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu haraturuka inkuru y’akababaro y’umusore bivugwa ko yari yagiye kwifotoreza ku Kiyaga cya Kivu ariko akaza no koga, yarohamye ahita ahasiga ubuzima.

Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko, yari yajyanye na mugenzi we ngo bafate amafoto, yarohamye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021.

Tuyishime Jean Bosco uyobora Umurenge wa Gisenyi, yatangaje ko mugenzi we bari kumwe yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ubu akaba ari kuri station ya Gisenyi kugira ngo akorweho iperereza.

Tuyishime Jean Bosco yavuze ko ahabereye iyi mpanuka zidakunze kuhabera kuko hasanzwe hari abashinzwe umutekano w’amazi ndetse n’abasanzwe bafasha abantu koga.

Yagiriye inama abaza kogera mu Kivu ko bajya babanza kwegera abantu bahashinzwe “kugira ngo bababwire ahantu batagomba kurenga ngo babe bahatakariza ubuzima bwabo.”

Naho umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma rya nyuma ku Bitaro Bikuru bya Gisenyi.

Ubwo uyu musore yajyaga koga mu Kivu, hari ababanje kumukomakoma bamubuza kuko babonaga atabizi neza, aza kwimuka ajya kogera ahandi ari na ho yaje kurohamira.

Uwo bari kumwe abonye mugenzi we arohamye, yahise atabaza abaturage na bo bihutiye kuza ariko basanga yamaze gushiramo umwuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + sixteen =

Previous Post

Gisagara: Impanuka ikomeye yaguyemo abaganga babiri bari mu gikorwa cyo gusiramura

Next Post

Ko Rumba yanditswe, birashoboka ku Kinimba, Igishakamba, Amaraba…?

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ko Rumba yanditswe, birashoboka ku Kinimba, Igishakamba, Amaraba…?

Ko Rumba yanditswe, birashoboka ku Kinimba, Igishakamba, Amaraba…?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.