Gisenyi: Umusore bivugwa ko yagiye kwifotoreza ku Kivu akaza no koga yarohamye ahita apfa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu haraturuka inkuru y’akababaro y’umusore bivugwa ko yari yagiye kwifotoreza ku Kiyaga cya Kivu ariko akaza no koga, yarohamye ahita ahasiga ubuzima.

Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko, yari yajyanye na mugenzi we ngo bafate amafoto, yarohamye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021.

Izindi Nkuru

Tuyishime Jean Bosco uyobora Umurenge wa Gisenyi, yatangaje ko mugenzi we bari kumwe yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ubu akaba ari kuri station ya Gisenyi kugira ngo akorweho iperereza.

Tuyishime Jean Bosco yavuze ko ahabereye iyi mpanuka zidakunze kuhabera kuko hasanzwe hari abashinzwe umutekano w’amazi ndetse n’abasanzwe bafasha abantu koga.

Yagiriye inama abaza kogera mu Kivu ko bajya babanza kwegera abantu bahashinzwe “kugira ngo bababwire ahantu batagomba kurenga ngo babe bahatakariza ubuzima bwabo.”

Naho umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma rya nyuma ku Bitaro Bikuru bya Gisenyi.

Ubwo uyu musore yajyaga koga mu Kivu, hari ababanje kumukomakoma bamubuza kuko babonaga atabizi neza, aza kwimuka ajya kogera ahandi ari na ho yaje kurohamira.

Uwo bari kumwe abonye mugenzi we arohamye, yahise atabaza abaturage na bo bihutiye kuza ariko basanga yamaze gushiramo umwuka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru