Gisagara: Impanuka ikomeye yaguyemo abaganga babiri bari mu gikorwa cyo gusiramura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka yari itwaye abantu batanu bari mu gikorwa cyo gucyeba [ibizwi nko gusiramura] cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, yokoreye impanuka mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, ihitana abaganga babiri.

Iyi mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Prado ifite Plaque ya RAB 393 M yabereye mu Kagari ka Sabusaro muri uyu Murenge wa Kansi kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021.

Izindi Nkuru

Imodoka yakoze impanuka, yari itwaye abantu batanu bari mu gikorwa cyo gucyeba [Gusiramura] bivugwa ko yataye umuhanda bitewe n’ubunyereri ikagwa mu manga.

Mu bantu batanu bari muri iyi modoka, hahise hitaba Imana babiri ari bo Nyirahabimana Jaqueline wari umuforomo ku kigo Nderabuzima cya Nyarusizi na Kigeme muri Nyamagabe na Mery Uwanyagasani wakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Mwendo mu Karere ka Ruhango.

Iyi mpanuka kandi yakomerekeyemo Niyigena Victor wakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Karambi, Byiringiro Claude wari utwaye iyi modoka na Bugabo Vivens wakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza.

Nubwo hari abatangaza ko iyi mpanuka yatewe n’Ubunyereri bw’umuhanda, Ubuyobozi bw’ibanze buvuga ko uyu muhanda umeze neza.

Kimonyo Innocent uyobora Umurenge wa Kansi yagize ati “Umuhanda wo urakoze umeze neza urimo na laterite, ahubwo bigaragara ko shoferi yananiwe kugarura imodoka imanuka mu manga.”

Abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibiri ndetse n’imirambo y’abitabye Imana na yo yahise ijyanwa kuri ibi bitaro.

Imodoka yangiritse bikabije

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru