Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

radiotv10by radiotv10
18/09/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamenyekanye nka Tonzi, yashyize hanze Album ye ya 10 ibintu bitarakorwa n’undi muhanzi ku giti cye mu Rwanda. Yamuritse iyi album ubwo yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 45.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 17 Nzeri 2025 wari umunsi ukomeye ku muhanzikazi Tonzi kuko niyo taliki yavukiyeho,yayiteguyeho ibirori yizihiza imyaka 45 amaze ku isi ,yanashyize hanze umuzingo (Album) ye ya cumi.

Ni ibirori byabereye iwe mu rugo ku gisozi byitabirwa n’umuryango n’inshuti zirimo abahanzi bagenzi be barimo Bosco Nshuti, Gaby Kamanzi, Alexis Dusabe, Esther Niyifasha baoranye indirimbo iri kuriyi Album nshya,Gashongore Vincent nawe bakoranye indirimbo n’abandi . Harimo kandi Muyoboke Alexis , Umuhanzi Bwiza, Clipton Kibonke, Anita Pendo, Rusine Patrick n’umugore we.

Abajijwe icyo imyaka 45 ivuze mu muziki no mu buzima busanzwe yasubije RadioTV10 muri aya magambo: Ni ibirori ndimo kwizihizamo imyaka 45 ivuze byinshi kurinjye, murikiyemo Album yanjye ya 10 aho natumiye abantu twabanye muriyi myaka yose ngo twishimane.”

Yakomeje avuga ko imyaka 45 ivuze byinshi ku buzima bwe ati “Ivuze byinshi ku buzima bwanjye,bizuze uburinzi bw’Imana,ivuze imbaraga z’Imana ivuze byose ku Mana yanjye ,uburyo yandemye ikankuza nkaba ngeze kuri iyi myaka ,kera najyaga numva nzaba mfite imvi.”

Uyu muhanzikazi Tonzi yavuze ko ubwo aheruka kwibaruka umwana we w’ubuheture (wa gatatu) yavuze ko yarwaye cyane nyuma ko kumubyara akamara igihe kinini atabasha kugera hanze,ibyo ngo byatumye ahiga ko nyuma y’imyaka itanu azakora azashima Imana.

Yagize ati “Nyuma yo kubyara umwana wa gatatu nararwaye cyane mara amazi arindwi ntagera hanze,nyuma nabwiye satani ngo ngomba gukomeza kuririmba ndetse ndavuga ngo tugomba kuzataramira hano nyuma y’imyaka itanu ahari kubera ikiriyo cyanjye niyo mpamvu nabatumyeho ngo muze dushime Imana.”

Tonzi ukora cyane kuko niwe muhanzi mu Rwanda ushyize hanze Album icumi haba mu miziki isanzwe no mu bakora imiziki wa Gospel, ni Album iriho indirimbo 12 kongeraho bonus indirimbo y’urukundo yakoreye umugabo we.

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 16 =

Previous Post

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

Next Post

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Related Posts

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, biravugwa ko yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.